skol
fortebet

Jose Mourinho yasabye Jurgen Klopp kugabanya amarira ye

Yanditswe: Thursday 26, Nov 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Tottenham uzwiho kutaripfana yatangaje ko umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp akwiriye kugabanya amarira ye ku bijyanye no gusaba Premier League korohereza abakinnyi bakina mu makipe akina I Burayi,bakajya barindwa imikino yegeranye.

Sponsored Ad

Jose Mourinho yabwiye Klopp ko ubwo busabe bwe nawe yabutanze mu myaka 16 ishize ariko ngo abategura Premier League bamwimye amatwi bityo na mugenzi we ngo agomba kumenyera.

Klopp yaburanaga ku bijyanye n’imikino icucitse ya Premier League ndetse na gahunda yo kuyerekana kuri TV ariyo mpamvu Mourinho yamubwiye ko nawe ibyo yabivuze mu myaka 16 ishize.

Mourinho yagize ati “Klopp yageze mu Bwongereza muri 2015.Nahageze muri 2004 urumva ko ibyo namenye icyo gihe we abimenye muri 2015 kandi ntacyahindutse.Tugomba kwiga kubana nabyo niko bimeze.”

Mourinho arakina muri Europa League na Ludogorets,mu mukino urabera muri Bulgaria ndetse byitezwe ko arazigama abakinnyi kugira ngo bazitware neza ku cyumweru bahuye na Chelsea yo iri kuruhuka nyuma yo gukina kuwa Kabiri.

Ikipe ya Frank Lampard ifite igihe gihagije cyo kwitegura kuko yatsinze ibitego 2-1 Rennes kuwa Kabiri w’iki cyumweru ihita ikatisha itike ya 1/16 cya UEFA Champions League.

Mourinho yakomeje ati “ Ni abanyamahirwe kuko tombola yabafashije gukina kuwa kabiri.Ntabwo ari ibintu bishya,bihoraho.Twari tubizi nyuma yo kubona itike ya Europa League.Ntabwo twabyinubira.Twari tubizi ko tugomba gukina kuwa Kane.”

Mourinho byitezwe ko arakora impinduka mu ikipe yatsinze City mu cyumweru gishize aho myugariro we Toby Alderweireld yavunitse imvune itazamworohera.

Mourinho afite ba myugariro bake nyamara agiye guhura n’amakipe akomeye mu mikino agiye gukina arimo Arsenal, Crystal Palace, Liverpool na Leicester nyuma y’umukino wa Chelsea.

Mourinho abajijwe ku itsinda J arimo muri Europa League yagize ati “N’itsinda rikomeye.Risaba ko ugira amanota menshi kugira ngo ukomeze.Ntabwo rimeze nk’ayandi aho kugira amanota 8 cyangwa 9 bihagije.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa