Kigali
dnd

Jose Mourinho yatangaje umukinnyi urusha ubuhanga Cristiano Ronaldo na Messi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 October 2019 Yasuwe: 7857

Umutoza w’icyamamare Jose Mourinho watwaye ibikombe bikomeye mu makipe atandukanye arimo Chelsea,Inter Milan,Manchester United na Real Madrid,yatangaje ko uwahoze ari rutahizamu wa Brazil Luis Nazario de Lima uzwi nka Ronaldo yarushaga ubuhanga Messi na Ronaldo.



Jose Mourinho ugiye kumara umwaka ari umushomeri nyuma yo kwirukanwa na Manchester United mu Ukuboza 2018,yabwiye ikinyamakuru Livescore ko afata Ronaldo mukuru nk’umukinnyi mwiza kurusha abandi babayeho barimo na Cristiano Ronaldo na Messi.

Yagize ati “Ubwo yari muri FC Barcelona ya Bobby Robson,nabonye ko ari we mukinnyi mwiza nabonye mu kibuga.Imvune zishe impano yashoboraga gukora ibitangaza birenze ibyo yakoze ariko impano yari ifite imyaka 19 yari itangaje cyane.Cristiano Ronaldo na Messi bamaze igihe kinini bakina.Bamaze imyaka 15 bari ku rwego rwo hejuru ariko turebye ku buhanga n’impano bombi nta numwe warusha Ronaldo.

Mourinho yavuze ko igitego Ronaldo yatsinze PSG mu mujyi wa Rotterdam mu mwaka wa 1997 ubwo yakiniraga FC Barcelona cyari gitangaje.

Ronaldo wagize imvune ikomeye yatumye amara imyaka 3 adakina,yakinnye imikino itageze kuri 450 mu buzima bwe nk’umukinnyi ariko atwara ibikombe bikomeye birimo iby’isi 2,aba umukinnyi wa FIFA inshuro 3 ndetse atwara na Ballon d’Or.




Mourinho yavuze ko Ronaldo yari afite ubuhanga burenze ubwa Cristiano na Messi

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble jmv

    Oya nibyo anabana ntibajya imbere yagifaro ibihe byose

    3 months ago
  • chat_bubble bikote

    Nyamara wasanga aribyo

    3 months ago

Inzindi nkuru

Sefu yahishuye abatoza 3 adashobora kwibagirwa kandi azahora ashimira mu...

Niyonzima Olivier Sefu ukinira APR FC,avuga ko kuva yatangira ruhago hari...
18 January 2020 Yasuwe: 2931 0

Ally Niyonzima yahishuye impamvu yahisemo gusinyira ikipe ya Rayon Sports...

Umukinnyi wohagati mu kibuga Ally Niyonzima wari usanzwe akina muri Oman,...
17 January 2020 Yasuwe: 3099 0

Xavi yavuze impamvu yanze gutoza ikipe ya FC Barcelona

Umunyabigwi Xavi Hernandez wakiniye igihe kinini FC Barcelona akayihesha...
17 January 2020 Yasuwe: 3106 0

Cristiano Ronaldo yafashwe nk’umuhanuzi kubera ibyo yabwiye mugenzi we...

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo,aravugwaho kuba yarafashe umwanya...
17 January 2020 Yasuwe: 6467 0

Mashami yongerewe igihe cyo gukomeza gutoza Amavubi

Minisiteri ifite Siporo mu nshingano zayo yakuye abakunzi ba Siporo mu...
16 January 2020 Yasuwe: 1762 0

Rutahizamu Roberto Firmino yiyeguriye Imana abatirizwa muri Pisine ye...

Rutahizamu wa Liverpool,Roberto Firmino yiyeguriye Imana abatirizwa muri...
16 January 2020 Yasuwe: 3987 1