skol
fortebet

Jose Mourinho yongeye gukora agashya kadasanzwe katumye umusifuzi amuha ikarita y’umuhondo [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 02, Jan 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Tottenham, Jose Mourinho yongeye gukora agashya kadasanzwe mu mukino yaraye atsinzwemo na Southampton igitego 1-0,ubwo yajyaga aho abatoza b’iyi kipe bari bicaye arunguruka ku rupapuro bapangiragaho amayeri y’umukino byatumye umusifuzi Mike Dean amuha ikarita y’umuhondo.

Sponsored Ad

Ubwo abatoza ba Southampton barimo biga uko bahindura umukino ngo babone amanota 3,bagiye kubona babona Mourinho abahagaze hejuru ari gukopera ibyo bari gukora byatumye umusifuri mukuru ava mu kibuga aza kumuha ikarita y’umuhondo.

Mourinho wiswe special one kubera udushya ahorana,yabwiye abanyamakuru ko yagerageje kureba amayeri ya Southampton yamutsinze gusa icyo yabonye aruko umutoza w’abanyezamu w’iyi kipe witwa Andrew Sparks ari ‘igicucu’.

Mourinho w’imyaka 56 ari kurwana intambara yo kurangiza mu makipe 4 ya mbere gusa ntabwo ahozaho mu mikinire ye ariyo mpamvu atarabasha kwigaranzura United na Chelsea zimuri imbere.

Mourinho yateranye amagambo na Sparks bituma umusifuzi wa 4 abwira Mike Dean wayoboraga umukino ko uyu Munya Portugal ari kwitwara nabi ahita amuha umuhondo.

Aganira n’abanyamakuru,Mourinho yagize ati “Ikarita y’umuhondo yari ikwiriye kuko nitwaye nabi imbere y’igicucu.”

Southampton yatsinze Tottenham igitego 1-0 ku munota wa 17 w’umukino,gitsinzwe na Danny Ings uri mu bihe byiza.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa