skol
fortebet

Kakule Mugheni yahize umuhigo ukomeye nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi w’ukwezi wa Rayon Sports

Yanditswe: Friday 14, Feb 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Rayon Sports,Kakule Mugheni Fabrice niwe watowe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu kwezi kwa Mutarama 2020 ahita ahiga ko agiye gukomeza kwitwara neza kugira ngo atware ibi bihembo by’ukwezi byinshi.

Sponsored Ad

Nyuma y’imyitozo ya Rayon Sports yabaye kuri uyu wa Kane, tariki ya 13 Gashyantare 2020, nibwo Mugheni yahembwe nk’ umukinnyi witwaye neza kurusha abandi bose ba Rayon Sports muri Mutarama 2020.

Imbere y’abafana n’abakinnyi mu Nzove, Mugheni yahawe igihembo, ibahasha y’ibihumbi 100 Frw, igikapu, umupira wo gukina na écouteurs za Skol.

Akimara guhabwa iki gihembo Mugheni yavuze ko atari igihembo cye wenyine ahubwo agikesha bagenzi be bakinana n’abafana ba Rayon Sports arangije aravuga ati “Ngiye gukora cyane kugira ngo nzatware ibindi bihembo byinshi.”

Mugheni yatsinze bagenzi be babiri bari bahanganye barimo ba myugariro akaba na Kapiteni wa Rayon Sports, Rutanga Eric, na rutahizamu Bizimana Yannick wagitwaye inshuro ebyiri ziheruka.

Igihembo cy’umukinnyi wa Rayon Sports witwaye neza kurusha abandi mu kwezi gitangwa n’uruganda Skol Brewery Ltd Rwanda rufatanyije n’itsinda ry’abafana ba Rayon Sports rya March Generation.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa