skol
fortebet

Kayumba Soter yahakanye amakuru yavugaga ko yasinyiye ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Monday 02, Dec 2019

Sponsored Ad

Kayumba Soter wari kapiteni wa AFC Leopards yo muri Kenya mbere y’uko ibura amafaranga yo kumuhemba,yavuze ko yaganiriye na Rayon Sports ariko atigeze ayisinyira nkuko byavuzwe ndetse n’amashusho ari kumwe na perezida Sadate akajya hanze.

Sponsored Ad

Kayumba umaze iminsi mu Rwanda yandikiye ikipe ya AFC Leopards ayimenyesha ko atazayisubiramo niramuka itamwishyuye imishahara y’amezi 4 imufitiye gusa mu minsi ishize aherutse gufotorwa ari kumwe na perezida Sadate ndetse yambaye umwenda wa Rayon Sports bituma benshi bemeza ko yayisinyiye amasezerano y’imyaka 2.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Funclub dukesha iyi nkuru,Kayumba Soter yahakanye amakuru yavugaga ko yasinyiye Rayon Sports gusa yemeza ko baganiriye.

Yagize ati “Oya nta kipe ndasinyira kuko ndacyafite amasezerano muri Kenya, nubwo harimo ibibazo ariko uwo twaganira wese twabanza gukemura ibihari. Nagiyeyo, Rayon twaraganiriye nta kidasanzwe twagezeho kandi nabo ntabwo bakora ikosa ryo gusinyisha umukinnyi ufite amasezerano ahandi.”

Kayumba Soter n’umwe muri ba myugariro AFC Leopards igenderaho gusa ishobora kumutakaza nyuma yo kubura amikoro yatewe no kugenda k’umuterankunga wayo Sportpesa aho kuri ubu imaze amezi 4 idahemba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa