skol
fortebet

Klopp yahaye igisubizo gitangaje umwana w’imyaka 10 wamwandikiye amusaba guhagarika gutsinda

Yanditswe: Friday 21, Feb 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp yakiriye ibaruwa itangaje y’umwana muto wamwandikiye amusaba ko yahagarika gutsinda undi amushimira kuba yamwandikiye ariko amubwira ko icyifuzo cye atamwizeza ko kizagerwaho.

Sponsored Ad

Umwana w’imyaka 10 witwa Daragh Curley uanzwe afana ikipe ya Manchester United yandikiye umutoza wa Liverpool witwa Jurgen Klopp amusaba ko yahagarika gutsinda ariko uyu Mudage yamubwiye ko atamusezeranya ko azabikora.
Uyu mwana yandikiye Jurgen ati “

Nshuti Jurgen Klopp, nitwa Daragh,mfite imyaka 10.Mfana Man United ariko ndashaka kujurira.

’Liverpool imaze gutsinda imikino myinshi cyane.Nutsinda imikino 9 uzaba ukoze agahigo ko kumara igihe kinini udatsindwa. Kuba umufana wa United birababaje.

Ndagira ngo ubutaha uzareke Liverpool itsindwe. Uzareke indi kipe itsinde. Nizeye ko nkumvishije ko utagomba gutwara igikombe cya shampiyona cyangwa gutsinda undi mukino.”

Daragh yahawe igisubizo kidashimishije na Klopp kuko yanze icyifuzo cye ariko amubwira ko nk’umufana wa United ejo hazaza hazaba heza.

Yagize ati “Uko waba wifuza ko Liverpool itsindwa kose,akazi kanjye n’ugutuma itsinda ngashimisha abafana amamiliyoni nyinshi babyifuza.Simba nifuza kubabaza.

Ikitazahinduka n’urukundo ukunda umupira w’amaguru n’ikipe yawe. Manchester United irahirwa kuba ifite umufana mwiza nkawe.Nubwo amakipe yacu ahora ahanganye ariko arubahana.Kuri njye nicyo umupira w’amaguru usobanura.”




Daragh yandikiye Klopp amusaba ko gutsindwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa