Kigali

Lionel Messi yateye impungenge benshi kubera ibyo yatangaje ku buzima bwe

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 July 2019 Yasuwe: 5784

Umukinnyi Lionel Messi ufatwa na benshi mu bakunzi ba ruhago n’abakinnyi bamwe na bamwe ko ariwe mukinnyi mwiza kurusha abandi bose bababayeho mu mateka y’isi,yabwiye abaganga ba Argentina ko ashobora gufata umwanzuro wo guhagarika umupira vuba kubera ko asigaye arangiza umukino afite umunaniro udasanzwe.



Messi ngo yabwiye abaganga b’ikipe y’igihugu ko atagifite amagara mazima nka mbere bitewe ahanini n’uko asigaye asoza umukino yumva yazahaye cyane ariyo mpamvu ngo ashobora gutungurana agasezera ku mupira vuba aha.

Messi yabwiye muganga Joseph Garcia uherutse kumusuzuma ati “Ndabyiyumvamo ko ntameze nkuko nari meze.Ngenda ngira umunaniro mwinshi cyane buri nyuma ya buri mukino kandi uko nitwaraga bitangiye guhinduka.Ubanza iherezo riri bugufi.”

Messi na bagenzi be bakinana muri Argentina,baraye basezerewe na Brazil muri ½ cy’igikombe cya Copa America ibatsinze ibitego 2-0,abajijwe niba atari hafi gusezera mu ikipe y’igihugu avuga ko igihe cyose azaba afite icyo yafasha atazigera asezera.

Messi w’imyaka 32 asa n’uwatakaje amahirwe yo kuba yakwegukana igihembo cya Ballon d’or cya 6 kubera ko atabashije kwegukana igikombe cya UEFA Champions League na Copa America.Messi yavuye muri Copa America atsinze igitego 1 nacyo kuri penaliti.


Messi yabwiye muganga we ko imbaraga zatangiye kumubana nke

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble mazina

    MESSI niwe mukinnyi w’umupira winjiza amafaranga menshi kurenza abandi ose.Nibe nari ndi MESSI,nahagarika umupira nkiga bible,kugirango impindure,narangiza ngakora UMURIMO Yesu yasize asabye abakristu nyakuri bose nkuko Yohana 14:12 havuga.Naigana Yesu n’Abigishwa be,cyangwa abahamya ba Yehova bajya mu nzira no mu ngo bakabwiriza abantu ijambo ry’Imana.Gukira cyane ntacyo bivuze iyo udashaka Imana nkuko Yesu yavuze muli Matayo 16:26.Kubera ko iyo utabikoze,uba utazabona ubuzima bw’iteka nkuko 1 Yohana 2:5-7 havuga.

    July 2019

Inzindi nkuru

Munyakazi Sadate yiyemeje kujyana mu nkiko umuyobozi wa SKOL wibasiye Rayon...

Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yatangaje ko agiye kujyana mu...
20 February 2020 Yasuwe: 4436 4

Umuyobozi wa SKOL yibasiye bikomeye ikipe ya Rayon Sports bafitanye...

Umuyobozi w’uruganda rwa SKOL witwa Ivan Wulffaert yumvikanye avuga amagambo...
20 February 2020 Yasuwe: 4399 2

Jose Mourinho yatsindiwe mu rugo muri Champions League bituma atangaza...

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho yitwaye nabi mu rugo mu mukino ubanza wa...
20 February 2020 Yasuwe: 2789 0

FERWAFA yahaye igihe ntarengwa Rayon Sports n’andi makipe adafite abatoza...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda,FERWAFA ryamenyesheje amakipe yo...
19 February 2020 Yasuwe: 4041 0

FERWAFA yemereye Gicumbi FC kongera kwakirira imikino ku kibuga...

Ikipe ya Gicumbi FC yakomorewe na FERWAFA ihabwa uburenganzira bwo kongera...
19 February 2020 Yasuwe: 1069 0

Nemanja Matic yaciye ibintu kubera umugati wihariye yahaye umwana we ku...

Umukinnyi Nemanja Matic ukina hagati mu ikipe ya Manchester United...
19 February 2020 Yasuwe: 3189 0