skol
fortebet

Mama wa Neymar ari mu rukundo n’umusore arusha imyaka 30

Yanditswe: Monday 13, Apr 2020

Sponsored Ad

Umugore witwa Nadine Goncalves,w’imyaka 52 usanzwe ari nyina w’icyamamare mu mupira w’amaguru Neymar Jr gikinira ikipe ya PSG,ari mu rukundo n’umusore w’imyaka 22 usanzwe ari umufana w’umuhungu we.

Sponsored Ad

Nadine Goncalves yaciye ibintu hirya no hino nyuma yo gushyira hanze ifoto ari mu rukundo n’uyu musore muto cyane urushwa n’umuhungu yibyariye imyaka 6 y’amavuko.

Uyu rutahizamu wa PSG,Neymar yishimiye uru rukundo rw’umubyeyi we na Bwana Tiago Ramos w’imyaka 22 nawe uzwi mu mikino yo kuri mudasobwa muri Brazil.

Nadine Goncalves abinyujije kuri Instagram yanditse ubutumwa bugaragaza ko yatakaye mu rukundo rw’uyu musore ukiri muto aho yagize ati “ikidafite ubusobanuro ntabwo wagisobanura,ubana nacyo”,arangije ashyiraho utumenyetso twinshi tw’umutima.

Neymar washimishijwe n’uru rukundo rw’umubyeyi we n’uyu mwana muto yahise asubiza ubu butumwa bwa nyina ati “Ishime mama,ndagukunda.”Arangije ashyiraho utumenyetso tw’umutima twinshi.

Ababyeyi ba Neymar batandukanye muri 2016 nyuma y’imyaka 25 bari bamaze babana mu nzu imwe.

Icyatunguye benshi nuko uyu mukunzi wa Nadine ari umufana udasanzwe w’umuhungu we Neymar Jr ndetse yagiye anamwandikira ubutumwa bwinshi amubwira ko amwemera.

Mu mwaka wa 2017,Ramos yigeze kwandikira Neymar Jr agira ati “Neymar uri igitangaza,sinabasha gusobanura ibyiyumvo byo kuba umufana w’umukinnyi w’umuhanga nkawe.Nabonye ukina bintera akanyabugabo umunsi umwe.Nizeye ko nzasoma ubu butumwa turi kumwe,tube abavandimwe kandi dukinane.

Ndabizi neza umunsi umwe nzahura nawe kuko ndi umuhungu ugira inzozi kandi sinjya nshika intege ntaragera ku nzozi zanjye.”

Uyu muhungu yaje gukabya izi nzozi ze kuko muri Mutarama uyu mwaka yashyize hanze amafoto menshi ari kumwe n’uyu mukinnyi yihebeye.

Neymar Jr n’abandi bakinnyi benshi ku isi bari mu ngo zabo kubera ko icyorezo cya Covid -19 cyahagaritse amashampiyona hirya no hino ku isi.

Uyu munya Brazil w’imyaka 28,biravugwa ko yamaze gusezera ku ikipe ya PSG ndetse yiteguye kugaruka mu ikipe ya FC Barcelona ubwo isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rizaba ritangiye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa