Kigali

Manchester United yakorewe igikorwa kigayitse n’abafana bayo kubera kwitwara nabi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 January 2020 Yasuwe: 3462

Manchester United iri kwitwara nabi cyane yavugirijwe induru n’abafana bayo ubwo yari imaze gutsindwa n’ikipe ya Burnley bikayifasha kubona intsinzi yayo ya mbere mu mateka ya shampiyona y’u Bwongereza ku kibuga cya Old Trafford.



Nyuma yo gutsindwa na Liverpool ibitego 2-0, Manchester United yongeye gutsindwa ibitero bibiri ku busa ariko kuri iyi nshuro yari imbere y’abafana bayo inahura n’ikipe idakanganye.

Igice cya mbere cy’uyu mukino kikirangira ari 1-0 cya Bunley, abafana ba United bayivugirije induru, biba bityo kandi n’umukino urangiye bayitsinze n’ikindi gitego.

Abafana benshi ba Manchester United bagiye basohoka muri stade buhoro buhoro kugeza ubwo imyanya myinshi muri stade yasigayemo ubusa.Igice kinini cy’abafana batashye umukino ubura iminota itanu ngo urangire.

Ubu Manchester United iri ku mwanya wa gatanu ku rutonde rwa shampiyona aho irushwa amanota 30 n’ikipe ya Liverpool ya mbere, Burnley yahise izamuka ifata umwanya wa 13 aho irushwa na United amanota atatu.

Nyuma y’uku gutsindwa bamwe mu bafana ba Manchester United barasaba ko umutoza Ole Gunnar Solskjaer yirukanwa.



Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Casa Mbungo yahaye ubutumwa bukomeye abamushinja gukina umupira ubishye...

Umutoza mushya wa Rayon Sports,Casa Mbungo Andre,yatangaje ko abantu...
26 February 2020 Yasuwe: 1169 1

#TdRwanda:Natnael Tesfazion yatwaye agace ka kane ahita yambara umwenda...

Umukinnyi w’ikipe ya Eritrea witwa Tesfazion Natnael niwe wegukanye agace...
26 February 2020 Yasuwe: 2146 0

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ’AMAVUBI’ yafatiwe ibihano...

Rutahizamu w’ikipe y’igihgu y’u Rwanda Amavubi, Kagere Meddie unakinira ikipe...
26 February 2020 Yasuwe: 3632 0

Umwe mu bakinnyi ba PSG yahishuye uburyo mugenzi we Angel Di Maria yanga...

Umunyezamu wa PSG witwa Marcin Bulka yavuze ko mugenzi we bakinana Angel Di...
26 February 2020 Yasuwe: 1251 0

Casa Mbungo yagizwe umutoza mushya wa Rayon Sports [Yavuguruwe]

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko Umunyarwanda Casa Mbungo wari...
26 February 2020 Yasuwe: 3044 0

Rayon Sports yirukanye myugariro wayo imuziza imyitwarire mibi

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaz gutandukana na myugariro wayo...
26 February 2020 Yasuwe: 2605 0