skol
fortebet

Manchester United yarahiriye kongera gutwara umukinnyi ukomeye wa Arsenal

Yanditswe: Friday 14, Dec 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Manchester United ikunze gutwara abakinnyi bakomeye Arsenal,yatangiye gutekereza uko yagura Mesut Ozil utakibona umwanya wo gukina kugira ngo ayerekezemo mu kwezi kwa mbere.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru cya Manchester Evening News cyavuze ko Mabchester United yifuza Ozil utakibona umwanya muri Arsenal kugira ngo aze gufasha ba rutahizamu kubona ibitego.

Ozil umaze imikino 4 adakina bivugwa ko arwaye umugongo,ntiyishimye muri Arsenal yifuza kumurekura kubera ko atabasha imikinire ya Unai Emery ndetse akayabo k’ibihumbi 350 ahembwa adakina gateza umwuka mubi mu ikipe.

Mourinho wakoranye na Mesut Ozil mu ikipe ya Real Madrid,aracyamubonamo ubushobozi ndetse bivugwa ko yifuza ko bafatanya kuzamura urwego rwa Manchester United.

Biravugwa ko Ozil ashobora kwerekeza mu ikipe ya Manchester United igihe cyose atazakoreshwa na Unai Emery mu mikino iri imbere.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ikipe ya Manchester United yaguze Alexis Sanchez wari kizigenza wa Arsenal nyuma yo kwanga kongera amasezerano muri iyi kipe.


Ozil arifuzwa na Manchester United mu kwezi kwa mbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa