Kigali

Messi yagaragaye ari gushwana n’umwe mu bakinnyi ayoboye mu ikipe ya FC Barcelona

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 February 2020 Yasuwe: 5139

Rutahizamu wa FC Barcelona akaba na kapiteni wayo,Lionel Messi,yongeye kuvugwaho amahane ubwo yagaragaraga ari gushwana n’umunyezamu Marc-Andre ter Stegen mbere y’umukino wa Valencia.



Uyu mukinnyi wa mbere ku isi ntabwo yishimiye ubuyobozi bwa FC Barcelona ariyo mpamvu ari gushwana n’abantu batandukanye aho uyu munyezamu yiyongereye kuri Abidal.

Ikinyamakuru Deportes Cuatro cyavuze ko uyu rutahizamu yashwanye na Marc-Andre ter Stegen bari kwishyushya mbere y’umukino batsinzwemo na Valencia ibitego 2-0.

Amakuru avuga ko mbere yo gusoza kwishyushya mbere ya buri mukino,abakinnyi ba FC Barcelona babanza gusimbuka utuntu [hurdle] ariko Messi we yanze kubikora kuri Valencia bituma benshi bavuga ko hari uburakari amaranye iminsi.

Mu minsi mike,ikindi kinyamakuru cyitwa El Pais cyatangaje ko uyu Messi yashwanye na Ter Stegen bari mu myitozo kandi byari bizwi ko ari inshuti.

Amakuru aravuga ko muri iyi minsi Messi atishimye ariyo mpamvu amakipe y’ibigugu ayobowe na Manchester City yatangiye kumurambagiza.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

#TdRwanda:Restrepo yegukanye agace ka 3 kanyuze muri Nyungwe,Biniam ahita...

Umunya Colombia witwa Restrepo Jhonatan ukinira ikipe ya Androni...
25 February 2020 Yasuwe: 1746 0

Umugore wa Kobe Bryant yareze kompanyi y’indege yahitanye abarimo umugabo we...

Umupfakazi wa Kobe Bryant witwa Vanessa Bryant yatanze ikirego mu rukiko...
25 February 2020 Yasuwe: 1083 0

Umukinnyi wa Liverpool yicujije ubugome yakoreye Lionel Messi

Myugariro wa Liverpool, Andy Robertson,yatangaje ko yicuza cyane kubera...
25 February 2020 Yasuwe: 3238 0

Ikipe ifanwa n’abakobwa bakurura abagabo kurusha abandi mu Bwongereza...

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cyitwa Free Super Tips ku makipe yose yo mu...
25 February 2020 Yasuwe: 3279 0

Robertinho yasembuye abafana ba Rayon Sports kubera ubutumwa yashyize kuri...

Umutoza Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho yasembuye...
25 February 2020 Yasuwe: 9010 0

Hagati y’Amavubi y’u Rwanda n’Intare za Cameroon rwabuze gica

Umukino wa Gicuti wahuje ikipe y’igihugu Amavubi na Cameroon, warangiye...
24 February 2020 Yasuwe: 4705 0