skol
fortebet

Minisitiri Mimosa yaganiriye n’intumwa za PSG kuri gahunda yo kubaka ishuri rya ruhago mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 30, Jan 2020

Sponsored Ad

Minisitiri wa Siporo mu Rwanda,Madamu Munyangaju Aurore Mimosa yakiriye intumwa z’ikipe ya PSG iyoboye izindi mu Bufaransa baganira kuri gahunda iyi kipe ifite yo kubaka ishuri ryigisha umupira w’amaguru mu Rwanda.

Sponsored Ad

Kuwa 04 Ukuboza 2019,nibwoLeta y’u Rwanda yatangaje ko yamaze gusinyana amasezerano y’imyaka 3 y’ubufatanye n’ikipe ya Paris Saint Germain [ PSG] yo mu Bufaransa.

Nubwo intego ya mbere y’ubu bufatanye ari ukwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda[VISIT RWANDA],iyi kipe yemeye ko izafasha mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ariy mpamvu kuri uyu wa Kane izi ntumwa zahuye na Madamu Mimosa.

Paris Saint-Germain yemeye ko izafasha u Rwanda kuzamura impano z’abana b’abanyarwanda mu mupira w’amaguru hanyuma n’abatoza b’abanyarwanda bajye bahabwa amahugurwa n’iyi kipe iri mu zihagaze neza ku isi.

Nkuko urubuga rwa Twitter rwa MINISPR rubitangaza,Minisitiri Mimosa n’aba bantu ba PSG baganiriye kuri gahunda y’iyi kipe yo kubaka ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda n’uburyo hanozwa imikoranire hagati ya FERWAFA na PSG.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa