skol
fortebet

Mourinho yagaragarije urwango umwe mu bakinnyi be wamubwiye ko atazongera kumukinira

Yanditswe: Wednesday 24, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho aravugwaho gushyamirana n’umukinnyi we wo hagati ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa witwa Tanguy Ndombele aho ibinyamakuru bitandukanye byavuze ko yamubwiye ko atazongera kumukinira.

Sponsored Ad

Kuva Mourinho yagera muri Tottenham,ntabwo acana uwaka na Ndombele bapfuye ko yigeze kumwitabaza mu mukino akamubwira ko atameze neza.

Umutoza Mourinho yabajijwe impamvu ataraha umwanya Tanguy Ndombele kuva shampiyona y’Ubwongereza yagaruka avuga ko ari uko atigeze amukenera nyamara ibinyamakuru byo mu Bufaransa byavuze ko uyu musore w’imyaka 23 waguzwe miliyoni 65 z’amapawundi yamubwiye ko atagikeneye gukina mu ikipe ye.

Mourinho yavuze ko nta bushyamirane bwabaye hagati ye na Ndombele nyamara benshi babona ko uyu mutoza adakunda uyu musore wavuye muri Lyon mu mpeshyi ishyize ari ku rwego rwo hejuru cyane.

Mourinho yigeze gukinisha uyu mukinnyi mu minsi yashize hanyuma amukura mu kibuga mu gice cya mbere amushinja kwitwara nabi ndetse abwira abanyamakuru ko ari ku rwego rwo hasi.

Nyuma yo gutsinda Westham ibitego 2-0 mu ijoro ryakeye,Mourinho yabajijwe niba koko ataba afitanye amakimbirane na Ndombele asubiza ati “Ntayo.Ku ntebe y’abasimbura hari Tanguy, (Ryan) Sessegnon, Toby (Alderweireld), (Jan) Vertonghen, Gedson (Fernandes) kandi bose ntibakinnye.

Bibaho mu mupira w’amaguru .Nta kibazo dufitanye.Nari mfite abakinnyi basatira babiri Lamela na Bergwijn nagombaga kuzana mu kibuga ndetse na Winks akadufasha.

Mourinho na Ndombele ngo bagiranye ikibazo cyatumye abandi bakinnyi bashaka kubahuza ariko ngo byaranze cyane ko uyu Mufaransa yitwara neza cyane mu myitozo.

Ndombele arifuzwa na PSG ndetse na FC Barcelona ndetse biravugwa ko mu mwaka w’imikino utaha ataza ari muri Tottenham.

Ndombele niwe mukinnyi Tottenham yaguze amafaranga menshi kurusha abandi bose yaguze ariko kuva yayigeramo mu mpeshyi ishize,amaze gukina imikino 12 irimo 7 yinjiye asimbuye ndetse amaze gutsinda ibitego 2 gusa.


Ndombele ngo yabwiye Mourinho ko adashaka kongera kumukinira

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa