skol
fortebet

Muhadjiri yatowe mu ikipe y’abakinnyi 11 bitwaye neza ku munsi wa mbere w’amatsinda ya CHAN2020

Yanditswe: Wednesday 20, Jan 2021

Sponsored Ad

Umunyarwanda ukina asatira izamu Hakizimana Muhadjiri, yaje mu ikipe y’abakinnyi 11 b’umunsi wa Mbere w’irushanwa rya #CHAN2020 .

Sponsored Ad

Hakizimana Muhadjiri n’umwe mu bakinnyi bigaragaje mu mukino w’umunsi wa mbere w’itsinda C u Rwanda rwanganyije na Uganda 0-0.

Muri uyu mukino,Hakizimana Muhadjiri yahushije bumwe mu buryo bukomeye bwabonetse,ubwo ku munota wa 30 yacengaga abakinnyi batatu ba Uganda, ateye ishoti rifata umutambiko w’izamu.

Nyuma y’iri shoti,Muhadjiri yakomeje gucenga abakinnyi ba Uganda ndetse anagerageza kurema uburyo bwabyarira Amavubi igitego gusa ntiyabashije kubigeraho.

Nubwo Ombolenga Fitina ariwe watowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino,Muhadjiri yakuruye ijisho ry’abahanga mu mupira w’amaguru bakurikiranye iyi CHAN2020.

Hakizimana Muhadjiri yasimbuwe na Manishimwe Djabel muri uyu mukino ariko yari yitanze cyane.

Muhadjiri yitezwe mu mukino w’umunsi wa 2 Ikipe y’Igihugu "Amavubi" izagaruka mu kibuga ku wa Gatanu tariki ya 22 Mutarama 2021, ikina na Maroc ifite irushanwa riheruka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa