skol
fortebet

Munyakazi Sadate yatangaje ko bamaze kugura abakinnyi 5 barimo n’uwakiniraga Gicumbi FC

Yanditswe: Friday 12, Jun 2020

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwatangaje ko bwamaze kumvikana n’abakinnyi 5 bashya ndetse ngo busigaje kugura abandi babiri kugira ngo abakinnyi 30 bazakoreshwa mu mwaka w’imikino utaha babe buzuye.

Sponsored Ad

Munyakazi Sadate yabwiye Radio Rwanda kuri uyu wa Gatanu ko Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi batanu ndetse ikomeje ibiganiro n’abandi babiri.

Umuyobozi wa Rayon Sports yirinze gutangaza aba bakinnyi, avuga ko bizakorwa guhera tariki ya 21 Kamena ubwo isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi rizaba rifunguye.

Ati “Namara impungenge abakinnyi ba Rayon Sports ko tumaze gusinyisha abakinnyi batari munsi ya batanu ndetse tukaba tunitegura ko dushobora gusinyisha n’abandi babiri ari nabo bazaba ari aba nyuma mu bakinnyi duteganya kugura muri uyu mwaka. Ku bo tumaze gusinyisha, umubare wa 30 tuzakoresha warageze, abo tuzasinyisha bandi bivuga ko hari abo tuzatiza.”

Mu bakinnyi Munyakazi Sadate yavuze ko baguze harimo umwe wamaze kwerekeza ariwe Uwiringiyimana Christophe wakinaga inyuma ku myanya itandukanye Gicumbi FC.

Biteganyijwe ko guhera tariki ya 21 Kamena 2020 aribwo Rayon Sports izatangira gutangaza abakinnyi yasinyishije bavugwamo na Kizigenza Hakizimana Muhadjiri bakiganira.

Rayon Sports yatakaje abakinnyi bayo bakomeye barimo Rutanga Eric,Irambona Eric,Kimenyi Yves,Bizimana Yannick gusa bivugwa ko ishobora kuzagarura Micheal Sarpong na Kakule Mugheni Fabrice yari yarekuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa