Kigali
dnd

Myugariro Chiellini yibasiye Real Madrid ayishinja kwiba Ballon d’Or Cristiano Ronaldo

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 3 December 2019 Yasuwe: 3646

Myugariro Giorgio Chiellini usanzwe ari kapiteni wa Juventus yatangaje ko ikipe ya Real Madrid yagize uruhare runini mu gutuma Cristiano Ronaldo atabona Ballon d’Or y’umwaka ushize yahawe Luka Modric bakinanaga.



Uyu myugariro uri mu mvune yatangaje ko Luka Modric nta kintu yakoze cyari gutuma yegukana Ballon d’Or ya 2018 ahubwo ngo Real Madrid niyo yabikoze kugira ngo ihime Cristiano Ronaldo wayivuyemo mu mpeshyi y’umwaka ushize akerekeza muri Juventus aguzwe akayabo ka miliyoni 100.

Yagize ati “Messi yari akwiriye Ballon d’Or y’uyu mwaka.Ubujura bwa nyabwo bwabaye umwaka ushize kuko Real Madrid niyo yategetse ko Cristiano Ronaldo adahabwa Ballon d’Or.Byari bitangaje.

Byari gushoboka ko ihabwa Griezmann, Pogba cyangwa Mbappe kubera ko batwaye igikombe cy’isi ariko Modric we nta kintu na kimwe yakoze.”

Modric yakoze agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere watwaye Ballon d’Or utarashyizwe mu bagomba kuyihatanira mu mwaka wakurikiyeho ahanini bitewe n’ibihe bibi Real Madrid yagize mu mwaka w’imikino ushize.

Ibi Chiellini yabitangarije mu muhango wo guhemba abakinnyi bitwaye neza muri Serie A waraye ubereye I Milan aho Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi w’umwaka na rutahizamu mwiza.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mohamed Salah yishongoye kuri Manchester United yabatesheje...

Umunya Misiri Mohamed Salah ukina mu ikipe ya Liverpool yavuze ko ikipe ya...
19 January 2020 Yasuwe: 257 0

APR FC y’abakinnyi 10 yananiwe gutsinda Etincelles FC bifasha Rayon Sports...

Igitego cya Etincelles FC ku munota wa nyuma cyatumye abafana n’abakinnyi ba...
18 January 2020 Yasuwe: 2974 0

Sefu yahishuye abatoza 3 adashobora kwibagirwa kandi azahora ashimira mu...

Niyonzima Olivier Sefu ukinira APR FC,avuga ko kuva yatangira ruhago hari...
18 January 2020 Yasuwe: 3537 0

Ally Niyonzima yahishuye impamvu yahisemo gusinyira ikipe ya Rayon Sports...

Umukinnyi wohagati mu kibuga Ally Niyonzima wari usanzwe akina muri Oman,...
17 January 2020 Yasuwe: 3252 0

Xavi yavuze impamvu yanze gutoza ikipe ya FC Barcelona

Umunyabigwi Xavi Hernandez wakiniye igihe kinini FC Barcelona akayihesha...
17 January 2020 Yasuwe: 3223 0

Cristiano Ronaldo yafashwe nk’umuhanuzi kubera ibyo yabwiye mugenzi we...

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo,aravugwaho kuba yarafashe umwanya...
17 January 2020 Yasuwe: 6874 0