skol
fortebet

N’golo Kante arashinjwa ubwambuzi n’uwahoze ahagarariye inyungu ze

Yanditswe: Saturday 15, Feb 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi N’Golo Kante ukundwa na benshi kubera ukuntu yicisha bugufi cyane kandi ari umukire ndetse ari n’umuhanga mu mupira w’amaguru arashinjwa ubwambuzi bwa miliyoni 3 z’amapawundi n’uwahoze amuhagarariye mu gucuruza isura ye, bwana Nouari Khiari.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yajyanye Kante mu nkiko amushinja ko hari miliyoni 3 z’amapawundi amurimo yanze kumuha zituruka ku bijyanye n’akazi yamukoreye ko gucuruza isura ye [Image right].

Nouari Khiari avuga ko nyuma yo kumwirukana atamuhaye aya mafaranga yamugombaga ahubwo yamuhaye udufaranga tw’intica ntikize aratwanga.

N’Golo Kante ashinja Khiari kutaba umunyamwuga byatumye amutakariza icyizere ndetse ngo uyu mugabo yakoraga ibintu bitemewe n’amategeko agenga uhagarariye umukinnyi.

N’Golo Kante ngo yarakajwe na serivisi mbi yahabwaga na Khiari bituma amuha ibihumbi 125,000 by’amapawundi ndetse ngo nyuma amwongera ibindi 250,000 ngo batandukane ku neza arabyanga.Kante ashinja Khiari kumwotsa igitutu kugira ngo abone amafaranga menshi.

Khiari yabwiye l’Equipe ati “Ubwiyunge bwaratangiye ariko nahise mbona ntangiye gufatwa nk’utazi ibyo ndimo.Mu Ugushyingo umwaka ushize,Kante yasinyanye amasezerano na Adidas yashakaga kumuha miliyoni zingana n’iza Paul Pogba.

Yasinye imyaka 5 ingana na miliyoni 15 z’amayero.Igihembo cyanjye cyari miliyoni 3 n’ibihumbi 700 by’amayero [3 miliyoni z’amapawundi].Ubwo negeraga umunyamategeko wa Kante, Nadia Zrari, nahawe ibihumbi 50,000 by’amayero gusa ngo turangize amasezerano dufitanye.Naratunguwe,nahawe ibihumbi 125 by’amapawundi hanyuma mpabwa andi 250 nyuma.

Narayanze kuko ngomba guhabwa akubye inshuro 10 ayo nahawe.Wenda ntacyo bumva bandimo ariko nkwiriye guhembwa amafaranga nkwiriye.”

Uyu Khiari yavuze ko uhagarariye Kante ubu Abdelkarim Douis aherutse kumubwira ko azamwica mu Ukuboza umwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa