skol
fortebet

N’Golo Kante yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ikintu gihenze yaguze nyuma ya #Gumamurugo

Yanditswe: Saturday 23, May 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Chelsea, N’Golo Kante usanzwe uzwiho kwicisha bugufi no kudasesagura amafaranga,yatunguye benshi ubwo kuwa Kabiri yageraga ku kibuga cy’imyitozo mu modoka ya Mercedes ihenze cyane.

Sponsored Ad

N’Golo Kante utarakozwaga ibyo kugura imodoka mu myaka yashize yinjiye mu bakinnyi bagenda mu modoka zihenze ubwo muri iki cyumweru yageraga ku kibuga cy’imyitozo cya Chelsea yitwaye mu modoka ya Mercedes.

Ubusanzwe N’Golo Kante yajyaga mu myitozo yiruka n’amaguru ariko akigera mu mujyi wa Leicester muri 2015,yasabwe kugura imodoka imugeza ku kazi adakererewe niko kugura akamodoka kakoze ka Mini Cooper,ibihumbi 20 by’amapawundi.

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 yakomeje gutwara aka kamodoka na nyuma y’uko aguzwe akayabo yerekeza muri Chelsea ndetse kaje gukora impanuka karagonga ariko ntiyakareka.

Kante yatunguye benshi muri bagenzi be ndetse n’abatuye isi ubwo kuwa Kabiri w’iki cyumweru yageraga ku kibuga ari muri Mercedes nyuma y’igihe ari mu rugo kubera Coronavirus.

Mu ugushyingo 2018 nibwo N’golo Kante yasinye amasezerano mashya muri Chelsea bimuhesha amahirwe yo guhembwa akayabo k’ibihumbi 290 ku cyumweru.

N’golo Kante n’umwe mu bakinnyi bo hagati beza ku isi,aho kugeza ubu amaze gutwara ibikombe byinshi birimo Igikombe cy’isi, Premier League ebyiri,FA Cup na Europa League.Yanabaye umukinnyi w’umwaka wa Premier League muri 2017.

N’Golo Kante yatunguye benshi ubwo yavugaga ko adashaka gukomeza gukorana imyitozo na bagenzi be ko ahubwo bamureka agakomeza gukorera imyitozo mu rugo kubw’impamvu z’umuryango we no gutinya kwandura coronavirus.

Nubwo yakoze imyitozo na bagenzi be kuwa Kane w’iki cyumweru,Kante yegereye umutoza we nyuma y’imyotozo amusaba ko yahagarika kugaruka ku kibuga kubera ubwoba bw’uko yazandura Covid-19 akayanduza n’abagize umuryango we.

Muri 2018 Kante yapfushije umwe mu bagize umuryango we azize indwara y’umutima ndetse mu minsi ishize nawe yigeze kwitura hasi ari mu myitozo bituma bagenzi be bakeka ko nawe yaba awurwaye.

Ikipe ya Chelsea yemeye icyifuzo cya Kante ndetse ibinyamakuru biravuga ko uyu Mufaransa ashobora no kwemererwa guhabwa ikiruhuko ntazongere gukina muri uyu mwaka w’imikino,bigendanye n’imvune nyinshi yawugiriyemo zigatuma ikipe imubura kandi ari kizigenza.

Akandi gashya karanze N’golo Kante mu myitozo yo kuwa Kabiri,yagaragaye afite umusatsi ku nshuro ye ya mbere muri Chelsea.



Kante wari umaze imyaka 5 atwara Mini Cooper [hejuru] yagaragaye atwaye Mercedes nyuma ya Coronavirus

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa