addresiya
Kigali
startimes

Neymar Jr arashinjwa gufata ku ngufu umukobwa bahuriye muri Hotel I Paris

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 2 June 2019 Yasuwe: 1545

Rutahizamu Neymar Jr wa PSG,akomeje kuvugwaho imyitwarire idahwitse kuko nyuma yo gukubita umufana igipfunsi mu maso,arashinjwa n’umukobwa bahuriye I Paris kumufata ku ngufu.



Uyu mukobwa yavuze ko yamenyaniye na Neymar Jr ku rubuga rwa Instagram,arangije amusaba ko bahurira I Paris niko kumwishyurira indege.

Ikinyamakuru cyitwa UOL Sports cyavuze ko uyu mukobwa yavuze ko akimara kugera I Paris,Neymar Jr yamusanze muri Hotel yari yamwishyuriye ya Sofitel Paris Arc Du Triomphe yasinze cyane kuwa 15 Gicurasi,ahita atangira kumufata ku ngufu.

Uyu mukobwa yavuze ko yahungabanyijwe n’ibyo yakorewe n’uyu mukinnyi niko guhita asubira iwabo muri Brazil kuwa 17 Gicurasi uyu mwaka.

Kuwa Gatanu ushize nibwo uyu mukobwa yagejeje ikirego mu rukiko rwa Sao Paolo ashinja Neymar Jr kumufata ku ngufu.

Neymar w’imyaka 27 uri mu myitozo mu ikipe ya Brazil iri kwitegura imikino ya Copa America bivugwa ko ahembwa ibihumbi 600 by’amapawundi ku cyumweru mu ikipe ya PSG.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble gatare

    Ndumva bimeze nkaho bumvikanye,bagahurira muli Hotel.Ngirango ahari icyo uyu mukobwa arega aruko wenda Neymar yahise amwurira batabanje caresses na kissings.Aba STARS n’inkumi,wagirango ni itegeko.Biraborohera kuko abakobwa benshi bakeka ko umu STAR aba ari umuntu udasanzwe.Bigatuma abakobwa bishyira abahungu,bakaryamana.Nubwo benshi mubyita ngo" bari mu rukundo",ntabwo ari byo kuko iyo amaze kuguhaga,araguta agafata undi.Ibyo se nibyo mwita urukundo?Ikirenze ibyo,bibabaza imana yacu itubuza gusambana.Yaduhaye sex kugirango twishimane gusa n’umuntu tuzarongorana officially.Soma Imigani 5,imirongo 15-20.Abantu bose bakora ibyo imana itubuza,ntabwo bazaba muli paradizo nkuko 1 Abakorinto 6,imirongo ya 9 na 10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha mu nkumi,hanyuma mwembi mukazabura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Abantu bumvira imana,nubwo nabo bapfa,bazazuka ku munsi w’imperuka.Byisomere muli Yohana 6:40.

    June 2019

Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi wa mbere wa ruhago utunze miliyari...

Ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko kabuhariwe Cristiano Ronaldo ukinira...
5 June 2020 Yasuwe: 2052 0

Minisiteri ya Siporo yakomoreye imwe mu mikino ikinwa abantu bategeranye...

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko imwe mu mikino ikinwa abantu bategeranye...
5 June 2020 Yasuwe: 1751 0

FERWAFA yatumiye abanyamuryango bayo bose mu nama yo kugabana...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryandikiye...
4 June 2020 Yasuwe: 1575 0

Kiyovu Sports yasinyishije umukinnyi Ngendahimana uri mu beza bakina hagati...

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kugura umwe mu bakinnyi beza cyane bakina mu...
3 June 2020 Yasuwe: 1689 0

Abakinnyi 5 ba FC Barcelona basanganwe Coronavirus bigirwa ibanga...

Radio ikomeye yo mu mujyi wa Catalonia yitwa RAC1 yemeje ko abakinnyi 5...
2 June 2020 Yasuwe: 2418 0

Rayon Sports yaburiye Kiyovu Sports na Police FC ko zishobora guhomba...

Ikipe ya Rayon Sports yandikiye Kiyovu Sports na Police FC izimenyesha ko...
2 June 2020 Yasuwe: 4815 0