skol
Kigali
startimes

Nicklas Bendtner yahishuye ingeso mbi yokamye abakinnyi benshi abantu benshi batazi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 October 2020 Yasuwe: 5159

Umukinnyi Nicklas Bendtner wamenyekanye mu ikipe ya Arsenal,yavuze ko benshi mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bakunze kugura abakobwa bicuruza ngo batere akabariro ndetse ngo hari n’ababasambanya mbere y’imikino.



Uyu mukinnyi wagiye uvugwaho imyitwarire idahwitse,yavuze benshi mu bakinnyi b’ibyamamare bafite ingeso yo kugura abakobwa bicuruza bakabasambanya na mbere y’uko bajya mu kibuga.

Ubwo Bendtner yakinaga muri Arsenal,yari umukinnyi udashobotse yaba mu kwica amategeko ya Leta ndetse nimyitwarire ye mu ikipe yari ikibazo.

Mu gitabo yasohoye yise Both Sides, rutahizamu Bendtner yavuze ko buri wese uba mu mupira w’amaguru abizi neza ko benshi mu bakinnyi basambanya indaya mbere y’imikino ndetse ngo bishobora kugira ingaruka nyinshi bigeye hanze.

Abakinnyi bakomeye barimo Wayne Rooney,Ribery,Benzema n’abandi bagiye bavugwa mu bikorwa by’ubusambanyi n’abakobwa bicuruza bikabicira izina cyane.

Uyu mukinnyi yagize ati “Ni ibintu bisanzwe mu mupira w’amaguru.Abakinnyi benshi bakunze gufatwa cyane amapantaro amanuye mbere y’imikino.Munyizere mu kazi nkora benshi bagiye bagubwa gitumo by’umwihariko mu Bwongereza aho uyu ari umuco usanzwe gutera akabariro mbere yo gukina.

Ni byo byiza kurusha kugenda ugashaka umukobwa mu mujyi.Ugorwa cyane no kugirana imishyikirano n’umukobwa usanzwe[uticuruza] iyo utari umukinnyi ukunzwe.”

Bendtner yavuze ko impamvu abakinnyi bikundira kugura indaya ari uko zo zitabatwara amafaranga menshi nk’abakobwa b’abakuzi b’ibyinyo bemera gutera akabariro n’umukinnyi iyo hari ibyo abahaye.

Uyu mukinnyi yavuze ko hari umugore bararanye wamusabye kumufasha kongeresha amabere hanyuma undi amubeshya ko yamuteye inda amutwitiye umwana.

Bendtner yigeze kuvugwa cyane ko agiye gushyingiranwa n’umukobwa wo mu muryango wa cyami muri Denmark gusa byarangiye bibaye ibihuha.

Bendtner kandi yigeze gukora agashya mu ikipe imwe mu zo yakiniye ubwo yararanaga n’indaya yibagirwa gutahana na bagenzi be bamusiga muri Hotel.

Bendtner yakiniye amakipe arimo Sunderland, Birmingham City na Nottingham Forest yose yo mu Bwongereza ariko ubu akinira ikipe yitwa Tarnby FF.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

APR FC yongeye kunanirwa kurenga ijonjora rya mbere rya CAF Champions...

Ikipe ya APR FC yari ifite intego yo kugera mu matsinda ya CAF Champions...
5 December 2020 Yasuwe: 1834 0

Imodoka ihenze cyane ya Benjamin Mendy yafatiriwe na Polisi kubera ikosa...

Myugariro w’ikipe ya Manchester City,Benjamin Mendy,ari kurwana n’igihe...
5 December 2020 Yasuwe: 3308 0

Abakinnyi bane ba Rayon Sports basanzwe banduye Covid-19 ikipe yose...

Amakuru asohotse ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu nuko abakinnyi 4 ba...
4 December 2020 Yasuwe: 3486 0

Rutsiro FC yahagamye Rayon Sports mu gihe Kiyovu Sports na Gasogi United...

Umunsi wa 01 wa shampiyona y’u Rwanda usize ugaragaje ko Rayon Sports iri ku...
4 December 2020 Yasuwe: 2809 0

Neymar Jr yasabye ikintu gikomeye PSG kugira ngo yongere amasezerano

Umukinnyi Neymar Jr ukinira ikipe ya PSG yasabye iyi kipe ye ko niba ishaka...
4 December 2020 Yasuwe: 2783 0

Hashyizwe hanze amafoto ya Cristiano Ronaldo n’umuryango we baryamye ku...

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez,yashyize hanze amafoto...
4 December 2020 Yasuwe: 7219 0