Kigali

Odion Ighalo yatangaje igitambo yatanze kugira ngo yerekeze muri Manchester United

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 February 2020 Yasuwe: 4348

Rutahizamu ukomoka muri Nigeria, Odion Ighalo yatangaje ko kugira ngo agere ku nzozi yakuze afite zo kuzakinira ikipe y’ikigugu mu Bwongereza, Manchester United,yemeye kugabanya umushahara yahembwaga mu ikipe ya Shanghai Shenhua yo mu Bushinwa.



Uyu mukinnyi w’imyaka 30 wakuze ari umufana ukomeye wa Manchester United yavuze ko yakuze afite inzozi zo kuzakinira iyi kipe y’amateka ari nayo mpamvu umuhagarariye yamubwiye ko agomba kugabanya umushahara we niba ashaka kuyerekezamo,abyemera atazuyaje.

Yabize ati “Umpagarariye yaraje arambwira ati “Ugmba kugabanya umushahara kugira ngo werekeze muri Manchester United.”Naramusubije nti “Ibyo simbyitayeho.Wowe vugana nabo bikunde kuko ndashaka kujya muri Manchester United.sinitaye ku mafaranga ndagabanya ku mushahara.”

Odion Ighalo yahembwaga ibihumbi 330 by’amapawundi ku cyumweru muri Shanghai Shenhua ariko yemeye kujya ahembwa ibihumbi 165 by’amapawundi ku cyumweru muri United.

United yishyuye miliyoni 4 iyi kipe ya Shanghai Shenhua kugira ngo ibatize uyu rutahizamu ukinisha imbaraga cyane kugeza umwaka w’imikino urangiye.

Muri iki kiganiro Ighalo yahaye urubuga rwa United yavuze ko abaturage bo mu gace avukamo biroshye mu muhanda bararirimba bakimara kumva ko yasinye muri Manchester United.

Ighalo yagiye mu Bushinwa mu mwaka wa 2017 avuye mu ikipe ya Watford yagezemo muri 2015,yavuze ko atigeze asinzira ubwo umuhagarariye yamubwiraga ko United iri kumushaka.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kevin de Bruyne azahomba akayabo Manchester City nitsindwa igahagarikwa...

Umukinnyi Kevin De Bruyne ufite ubuhanga budasanzwe mu kibuga hagati...
18 February 2020 Yasuwe: 1479 0

U Rwanda rwisanze mu itsinda rimwe na Uganda muri CHAN 2020

Tombola y’uko amakipe azahura mu mikino ya nyuma ya CHAN 2020 izabera muri...
17 February 2020 Yasuwe: 1830 0

Stephen Curry ukundwa na benshi muri NBA n’umugore we baciye ibintu kubera...

Umukinnyi ukomeye mu ikipe ya Golden State Warriors, Stephen Curry w’imyaka...
17 February 2020 Yasuwe: 3856 0

Rayon Sports na APR FC zatomboranye n’ibigugu mu mikino y’igikombe cy’Amahoro...

Amakipe y’ibigugu hano mu Rwanda Ariyo APR FC na Rayon Sports zamaze kumenya...
17 February 2020 Yasuwe: 4214 0

Amavubi yamenye inkangara aherereyemo muri Tombola y’amatsinda ya CHAN...

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 17 Gashyantare 2020, nibwo mu mujyi wa Yaounde...
17 February 2020 Yasuwe: 1780 0

Perezida Kagame yahuye na perezida wa CAF na Samuel Eto’o baganira ku...

Kuri iki cyumweru taliki ya 16 Gashyantare 2020,Nyakubahwa perezida wa...
17 February 2020 Yasuwe: 2705 0