Kigali

Patriots BBC yakatishije itike yo kwerekeza mu cya kabiri cy’imikino nyafurika ya BAL

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 October 2019 Yasuwe: 585

Ikipe ya Patriots BBC ihagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Basketball Africa League (BAL),ikomeje gushya itanzitse kuko yakatishije itike yo kwerekeza mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kwihaniza JKT yari iwayo muri Tanzania iyitsinda ku manota 79-65 kuri uyu wa Gatandatu.



Patriots BBC yabonye itike yo kwerekeza muri iki cyiciro nyuma yo gutwara shampiyona,yeretse abanya Tanzania ko ari ikipe ikomeye kuko yatsindiye JKT imbere y’abafana bayo muri Tanzania amanota 79-65.

Patriots BBC yakoze ibisabwa byose muri iri itsinda D riherereye mu gice cy’Iburasirazubakuko yagombaga gutsinda uyu mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu kugira ngo yizere kuzamukana na City Oilers yo muri Uganda, na yo yamaze gutsinda imikino yayo itatu ibanza.

Patriots BBC igomba gucakirana n’iki kigugu cyo muri Uganda,City Oilers,kuri iki cyumweru,mu mukino idahabwamo amahirwe gusa icy’ingenzi nuko yamaze kubona itike irakina uyu mukino ishaka kuyobora itsinda.

Ndayisaba Dieudonné yagize uruhare rukomeye mu ntsinzi Patriots BBC yabonye imbere y’iyi kipe yo muri Tanzania, atsinda amanota 20 ndetse akora rebounds 8.

Mu mikino ibanza Patriots yari yatsinze Dynamo yo mu Burundi na Hawassa yo muri Ethiopia.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mourinho yibasiye abayobozi be kubera umukinnyi bashaka kugurisha

Umutoza Jose Mourinho ntari gusiba mu binyamakuru kubera umwuka mubi uri...
26 January 2020 Yasuwe: 1334 0

APR FC yatangiye neza urugendo rwo kwisubiza igikombe cy’Intwari inyagira...

Ikipe ya APR FC yatangiye urugendo rwo kwisubiza igikombe cy’Intwari...
25 January 2020 Yasuwe: 3341 3

APR FC igiye gukina na Mukura VS idafite abakinnyi bayo batatu

Ikipe y’ingabo z’igihugu yasoje imyitozo ya nyuma yabereye ku kibuga...
25 January 2020 Yasuwe: 2313 0

Abafana ba Manchester United bateguye imyigaragambyo yo kwamagana abaherwe...

Abafana ba Manchester United bari mu kababaro k’uko ikipe yabo iri gutsindwa...
25 January 2020 Yasuwe: 2410 0

Kiyovu Sport niyo yasimbuye Rayon Sports mu gikombe cy’Intwari...

Mu itangazo FERWAFA yashyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, yemeje ko...
25 January 2020 Yasuwe: 1492 2

Umukinnyi wahoze muri FC Barcelona yatangaje ikintu abakinnyi bayo bose...

Umukinnyi witwa Jean-Clair Todibo wa FC Barcena ariko watijwe muri Schalke...
24 January 2020 Yasuwe: 6456 0