Rayon Sports igiye gusinyisha umukinnyi uri mu beza mu Rwanda
Yanditswe: Wednesday 27, Mar 2024
Ikipe ya Rayon Sports yatangiye gutekereza uko yakwiyubaka hakiri kare aho kuri ubu igeze kure ibiganiro byo gusinyisha umukinnyi wo hagati Niyonzima Olivier Sefu wakiniraga Kiyovu Sports muri uyu mwaka w’imikino.
Nyuma yo kubona ko Madjaliwa adashaka kuyikinira,Rayon Sports irashaka undi mukinnyi wo hagati aho iri hafi kumvikana na Niyonzima Olivier Sefu.
Amakuru aravuga ko ibiganiro bigeze ku kigero cya 90%, ndetse ko nta gihindutse Niyonzima Olivier Sefu azakinira Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2024-2025.
NIyonzima w’imyaka 31 yabaye muri Rayon Sports kuva mu 2015-2019,ayihesha ibikombe birimo n’icya shampiyona iheruka muri 2018.
Yahise ajya muri APR FC (2019-2021), AS Kigali (2021-2023) na Kiyovu SC (2023-2024).
Uyu mukinnyi witanga hagati mu kibuga yakabaye yarasinyiye Rayon Sports mu mwaka ushize,ariko habamo uburangare.
Kuri ubu,Niyonzima yahagaritswe imikino itandatu na Kiyovu Sports yakiniraga,bivuze ko atazongera gukina muri uyu mwaka w’imikino.
Sefu mu nzira zo kugaruka muri Rayon Sports
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *