startimes
Kigali
startimes

Rayon Sports yasabye APR FC kongera kuyitiza Sugira Ernest

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 July 2020 Yasuwe: 1220

Ikipe ya Rayon Sports yashimye umusaruro Sugira Ernest yayihaye ariyo mpamvu yasabye APR FC ko yakongera kumubatiza mu mwaka w’imikino utaha.


Sponsored Ad


Mu minsi ishize umuvugizi wa APR FC,Kazungu Clever yatangaje ko Sugira agiye gushakirwa ahandi atizwa kugira ngo bamuhungishe inzara ya Rayon Sports yari yabuze amafaranga yo guhemba abakinnyi mu gihe cya Guma mu rugo.

Mu mezi abiri n’igice yakiniyemo Rayon Sports mbere y’uko imikino ihagarikwa kubera icyorezo cya Coronavirus, Sugira Ernest yatsindiye Rayon Sports ibitego bitatu muri shampiyona na bibiri mu Gikombe cy’Amahoro.

Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE ni uko Ubuyobozi bwa APR FC bwabwiye Sugira Ernest ko atazayigarukamo ahubwo yashaka indi kipe akinira mu mwaka utaha w’imikino, ndetse yagerageje kuvugana n’Ubuyobozi bwa Rayon Sports mu gihe ategereje no kureba ko kwerekeza hanze bishoboka.

Ikinyamakuru IGIHE kivuga ko cyamenye kandi ko ku wa Kane tariki ya 9 Nyakanga, Rayon Sports yongeye kwandikira APR FC isaba kongera gutizwa Sugira Ernest.

Mu kiganiro uyu mukinnyi aheruka kugirana na IGIHE muri Werurwe, yavuze ko yishimiye uko yakiriwe muri Rayon Sports.

Ati "Banyakiriye neza, ni ibintu byanejeje cyane."

"Ikintu nishimira muri Rayon Sports ni uburyo mbanye neza na bagenzi banjye ndetse n’izindi nzego zose zikubiyemo abayobozi, abafana n’abandi. Ndetse ukongeraho n’uko iyo wabanditsindiye badahwema kukwereka urukundo n’ibyishimo bibarimo."

Sugira yamenyekanye cyane mu 2012 akinira AS Muhanga mbere y’uko ajya muri APR FC hagati ya 2013 na 2014.

Yakiniye AS Kigali hagati ya 2015 na 2016 ndetse na AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri Nyakanga 2017 nibwo Sugira Ernest yasubiye muri APR FC ariko avunikira mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ nyuma y’ukwezi kumwe. Yamaze hafi umwaka wose adakina, agaruka mu kibuga neza hagati mu mwaka w’imikino wa 2018/19 .

Kutumvikana n’umutoza Adil Mohamed Erradi biri mu byatumye Sugira Ernest atizwa Rayon Sports mu Ukuboza 2019, nyuma yo kumara amezi abiri yaroherejwe gukorera imyitozo mu ikipe y’abato, Intare FC.

Sugira Ernest yavuye mu ikipe ya APR FC nyuma yo kutumvikana n’umutoza wayo Adil Mohammed ahanini bapfuye ko uyu rutahizamu atamuhaga umusaruro yifuza.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Willian yasezeye muri Chelsea afungura amarembo amwerekeza muri...

Willian, umukinnyi ukina ku ruhande ukomoka muri Brazil, yemeje ko avuye...
9 August 2020 Yasuwe: 989 0

Karekezi Olivier wari utegerejwe cyane n’abakunzi ba Kiyovu Sports yageze mu...

Umutoza mushya wa Kiyovu Sports Olivier Karekezi yageze mu Rwanda kuri iki...
9 August 2020 Yasuwe: 1115 0

Umutoza wa Bayern Munich yavuze uko biteguye kuzahangana na Lionel...

Bayern Munich izahura na Barcelona muri kimwe cya kane cya Champions League...
9 August 2020 Yasuwe: 1756 0

Andrea Pirlo yagizwe umutoza mushya wa Juventus asimbuye Sarri

Kizigenza mu mupira w’amaguru mu Butaliyani by’umwihariko muri Juventus na AC...
9 August 2020 Yasuwe: 1138 0

FC Barcelona yihimuye kuri Napoli mu gihe Bayern Munich yihanije Chelsea...

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 08 Kanama 2020,hakomeje imikino ya 1/16 cya...
8 August 2020 Yasuwe: 1648 0

Mushiki wa Cristiano Ronaldo yanenze bikomeye abakinnyi ba Juventus...

Mushiki wa Cristiano Ronaldo witwa Elma Aveiro yanenze abakinnyi ba...
8 August 2020 Yasuwe: 2496 0