skol
fortebet

Rayon Sports yasinyishije umunya Cameroon ukina asatira [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 21, Jan 2020

Sponsored Ad

Ikipe ikomeje gahunda yo kwiyubaka aho yasinyishije amasezerano y’ imyaka 2, umunya Cameroun ukina ku mpande asatira witwa Banen Phillippe Arthur wakinaga mu ikipe ya Union de Douala y’iwabo.

Sponsored Ad

Nyuma yo gusinyisha amezi 6 umukinnyi Niyonzima Ally mu cyumweru gishize, Rayon Sports yongeye imbaraga mu busatirizi isinyisha rutahizamu ukomoka muri Cameroun witwa Banen Phlippe Arthur, washyize umukono ku masezerano muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Uyu musore ufite metero imwe na 78cm akanapima ibiro 70 agiye kumara imyaka 2 akinira iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda.Afite umwihariko wo kuba yaca ku ruhande rw’iburyo n’urw’ibumoso.

Uretse kuba uyu musore yavuye muri Union Douala yakinnye muri Juventus y’abana yo muri Afurika.

Abaye umukinnyi wa kane winjiye muri Rayon Sports muri uku kwezi kwa mberenyuma ya Drissa Dagnogo ukomoka muri Côte d’Ivoire, Kayumba Soter wavuye muri AFC Leopards na Niyonzima Ally wakinaga muri Oman.

Rayon Sports izahura na Police FC kuwa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2020, mu irushanwa ry’Igikombe cy’Intwari 2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa