skol
fortebet

Sadio Mane yafashije Liverpool gushegesha Chelsea FC y’abakinnyi 10

Yanditswe: Sunday 20, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Liverpool ikomereje aho yasoreje Shampiyona y’umwaka ushize yatwaye yanikiye amakipe bari bahanganye kuko muri uyu mwaka w’imikino imaze gutsinda imikino 2 ya mbere ya Premier League 2020/2021.

Sponsored Ad

Liverpool yabigezeho nyuma yo gutsinda Chelsea FC kuri iki cyumweru ibitego 2-0 byose byatsinzwe na Sadio Mane igice cya kabiri cy’umukino kigitangira.

Chelsea yavuzwe ku isoko muri iri soko ryo kugura no kugurisha abakinnyi yashoyemo arenga miliyoni 200 z’amapawundi,yatangiye umukino yihagararaho ndetse abakinnyi bayo bihagararaho cyane ko yakinaga na Liverpool yahabwaga amahirwe cyane.

Chelsea yahuye n’uruva gusenya ubwo myugariro wayo Andreas Christensen yahabwaga ikarita itukura ku munota wa 45,nyuma yo gutura hasi rutahizamu Sadio Mane ariwe myugariro wa nyuma.

Liverpool yavuzwe kuwa Gatanu ubwo yaguraga Thiago Alcantara na Diogo Jotta,yabanje kugorwa n’intangiriro z’igice cya mbere,ariko ku munota wa 50 w’umukino yafunguye amazamu ku gitego cyatsinze na Sadio Mane ku mupira mwiza yahawe na Roberto Firmino.

Bidatinze ku munota wa 54 umunyezamu Kepa Arrizabalaga yahawe umupira mwiza na Fikayo Tomori aho kuwuhereza umukinnyi wari imbere ye,Reece James, awuha Sadio Mane amutsinda igitego cya kabiri cyakuye Chelsea FC mu mukino bigatuma itakaza amanota 3.

Umutoza Frank Lampard wari wabanje mu kibuga Werner na Havertz yagowe cyane n’iyi karita itukura bituma akuramo uyu Havertz igice cya kabiri kigitangira yinjiza myugariro Fikayo Tomori.

Abandi bakinnyi yaguze barimo Thiago Silva na Ben Chilwell ntibari mu bakinnyi 18 yagombaga gukinisha kuri uyu mukino.

Ikindi kintu cyateye benshi kwibaza n’ukuntu uyu mutoza Lampard yakuye mu bakinnyi 18 yagombaga kwitabaza myugariro Antonio Rudiger agahitamo gukoresha ba myugariro bakiri bato.

Ku rundi ruhande,Thiago Alcantara utarakoranye imyitozo myinshi na bagenzi be ba Liverpool yakinnye iminota 45 y’igice cya kabiri nyuma yo kwinjira asimbuye Henderson.

Chelsea yari yatsinze Brighton ibitego 3-1 mu mukino wa mbere yatsinzwe muri uyu mukino yari yakiriye mu rugo Liverpool igera ikirenge mu cya Manchester United nayo yatsindiwe mu rugo na Crystal Palace ibitego 3-1 kuri uyu wa Gatandatu.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa