skol
fortebet

Sadio Mane yatumye benshi bacika ururondogoro kubera Telefoni ishaje yafotowe afashe [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 29, Dec 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Liverpool,Sadio Mane, uhembwa akayabo k’ibihumbi bikabakaba 200 by’amapawundi,yagaragaye afashe telefoni yamenaguritse ubwo yari aje ku mukino wa shampiyona ya Premier League.

Sponsored Ad

Sadio Mane yabaye inkuru ku mbuga nkoranyambaga kubera iyi telefoni ishaje cyane yaje yitwaje ku mukino wa shampiyona baherutse kunyagiramo Leicester City ibitego 4-0.

Mane ukomoka muri Senegal,n’umwe mu bakinnyi ba Liverpool bakundwa n’abafana ndetse ari no mu bahembwa menshi muri iyi kipe iyoboye Premier League 2019/2020.

Mu minsi ishize Sadio Mane yatangaje ko nta gahunda afite yo gusesagura amafaranga agura imodoka zihenze,amasaha,imitako n’ibindi bitandukanye kuko ngo ashaka gufasha abakene gutera imbere.

Uyu munya Senegal ukunze kugaragara mu bikorwa byo gufasha abaturage bo muri Senegal yabwiye abanyamakuru ko impamvu atajya agura imodoka,amazu n’amasaha ahenze nkuko abarimo Aubameyang,Cristiano Ronaldo babigenza,kubera ko yakuriye mu buzima bubi aba ashaka gufasha abababaye.

Yagize ati “Kuki nagura Ferrarri 20 n’amasaha 20 ya Diamond ahenze cyane?,Ibyo byamarira iki?.Nahuye n’inzara kenshi,nagiye n’amaguru kenshi,narokotse intambara nyinshi,nakinnye umupira kenshi nta nkweto nambaye,ntabwo nize n’ibindi byinshi.Ibyo bagezeho byose ndashimira umupira w’amaguru.

Mfasha abantu,nubatse amashuri,amasitade,twatanze imyenda,inkweto tunagaburira abantu bari bakenye cyane.Buri kwezi ntanga ibihumbi 70 by’amayero ku baturage bakenye cyane muri Senegal.Sinkeneye imodoka zihenze,amazu menshi manini no kuzenguruka isi yose.Ndifuza ko abankomokaho babona bike kubyo umupira wampaye.Ndishimira ibyo mfite.”

Ntabwo Sadio Mane abuze amafaranga yo kugura indi telefoni ariko umuco wo kudasesagura amafaranga ahembwa watumye atayigura.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa