skol
Kigali
startimes

Sugira Ernest ashobora kwerekeza muri Maroc nyuma yo kudahabwa amafaranga na Rayon Sports

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 August 2020 Yasuwe: 1749

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi,Sugira Ernest ashobora kwerekeza mu gihugu cya Maroc mu ikipe ya Difaa El Jadida mu minsi mike iri imbere nyuma yo gutegereza miliyoni 6 FRW za Rayon Sports agaheba.


Uyu mukinnyi byavugwaga ko yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2,ntiyigeze ahabwa miliyoni 6 FRW zo kumugura ariyo mpamvu kuri ubu ari umukinnyi wigenga ndetse ari kuvugana n’amakipe atandukanye.

Sugira Ernest yabwiye ikinyamakuru The New Times ko ari mu biganiro n’amakipe atandukanye muri Maroc arimo n’iyi Difaa El Jadida.

Uyu mukinnyi w’imyaka 29 yari amaze amezi 6 mu ikipe ya Rayon Sports nk’intizanyo nyuma yo kuva muri APR FC ashwanye n’umutoza wayo Adil Mohamed.

Aganira na The New Times ku munsi w’ejo,Sugira yagize ati “Naganiriye na Rayon Sports ariko ibiganiro ntibyagenze neza.Ubu ndi kuvugana n’amakipe atandukanye arim na Difaa El Jadida.Naboherereje amashusho yanjye,ntegereje igisubizo.”

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo byavuzwe ko Sugira yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa hasigaye ko APR FC imuha ibaruwa imurekura (release letter).

Sugira yamenyekanye cyane mu 2012 akinira AS Muhanga mbere y’uko ajya muri APR FC hagati ya 2013 na 2014.

Yakiniye AS Kigali hagati ya 2015 na 2016 ndetse na AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri Nyakanga 2017 nibwo Sugira Ernest yasubiye muri APR FC ariko avunikira mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ nyuma y’ukwezi kumwe. Yamaze hafi umwaka wose adakina, agaruka mu kibuga neza hagati mu mwaka w’imikino wa 2018/19.

Kutumvikana n’umutoza Adil Mohamed Erradi biri mu byatumye Sugira Ernest atizwa Rayon Sports mu Ukuboza 2019, nyuma yo kumara amezi abiri yaroherejwe gukorera imyitozo mu ikipe y’abato, Intare FC.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mose yambukije abisirayeli inyanja itukura ariko ntiyageze mu gihugu...

Uwari umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate,wakuweho uyu munsi,...
22 September 2020 Yasuwe: 2495 0

Frank Lampard yahishuye ko umunyezamu usimbura Kepa yakoze ikizamini...

Umutoza wa Chelsea,Frank Lampard yahumurije abakunzi b’iyi kipe atangaza ko...
22 September 2020 Yasuwe: 1005 0

Imyanzuro yafashwe na RGB nyuma y’isesengura ku bibazo bya Rayon...

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Nzeri 2020,nibwo Minisiteri ya Siporo...
22 September 2020 Yasuwe: 2105 0

Munyakazi Sadate na Komite ye yose bakuweho nyuma y’ibibazo bikomeye byari...

Komite ya Rayon Sports yari iyobowe na Munyakazi Sadate yegujwe n’inama...
22 September 2020 Yasuwe: 4250 3

Ivan Rakitic yahishuye uko Messi na Suarez batari inshuti ze

Umukinnyi wo hagati Ivan Rakitic wari umaze imyaka 6 mu ikipe ya FC...
22 September 2020 Yasuwe: 1537 0

Rayon Sports yasinyishije Ghislain Armel warangaranwe na Kiyovu...

Rutahizamu Armel Ghislain wakiniraga ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gusinya...
21 September 2020 Yasuwe: 1907 0