Kigali
dnd

Sugira Ernest yatangaje ukuntu we na Imran Nshimiyimana bicaye mu ntebe bari bateguriye perezida wa Repubulika batabizi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 29 September 2019 Yasuwe: 6347

Rutahizamu uri kwitwara neza cyane mu ikipe y’igihugu Amavubi,Sugira Ernest, yavuze ukuntu we na Imran Nshimiyimana bigeze gutumirwa na Nyakubahwa perezida wa repubulika mu munsi mukuru bagera muri Camp Kigali bakicara ku ntebe bari bamuteguriye batabizi.



Sugira yabwiye ikinyamakuru Funclub ko mu myaka mike ishize hari umunsi wari wateguwe muri Camp Kigali,nyakubahwa perezida wa Repubulika,Paul Kagame asaba ko batumira abakinnyi 5 bakinira ikipe y’igihugu we na Imran bisanga muri abo ariko ngo bageze muri Camp Kigali aho ibirori byari kubera bananiwe bahita bicara mu ntebe yateguriwe Perezida batabizi.

Yagize ati “Sinibuka umunsi wari wabaye nyakubahwa perezida wa Repubulika adutumira hariya muri Camp Kigali,abakinnyi 5 b’ikipe y’igihugu.Njye na Imran twicaye mu ntebe bari bamuteguriye kubera ko twari tunaniwe duhagaze cyane ariko tukabona intebe zidafite umuntu uzicayemo ariko inyuma yazo hari abantu bahicaye biturije.Twaragiye turicara,abayobozi bose baraseka.”

Sugira Ernest ukinira ikipe ya APR FC,yavuze ko yishimira ko umupira wamufashije kubona inzu abamo n’ibindi byinshi bitandukanye ndetse nta kintu kimurutira gutsinda igitego.

Sugira yavuze ko ikintu cyamubabaje cyane ari imvune aherutse kugira igatuma amara umwaka wose adakina.

Akandi kantu gasekeje Sugira Ernest yakoze ngo ni igihe akiri umwana yigeze gufata igitenge gishya umubyeyi we yari amaze kugura,akibangamo umupira wa karere.


Sugira Ernest yavuze uko we na Imran bicaye mu ntebe zateguriwe perezida wa Repubulika batabizi

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

FERWAFA yatangaje uko amakipe azahura mu gikombe cy’Amahoro

Ku cyicaro cya FERWAFA habereye Tombola y’uko amakipe agomba guhura mu...
24 January 2020 Yasuwe: 270 0

Jose Mourinho yarakaje abakinnyi ba Tottenham kubera mugenzi wabo amereye...

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho,biravugwa ko yatangiye gutakarizwa...
24 January 2020 Yasuwe: 450 0

Rayon Sports ishobora kudakina igikombe cy’Intwari uyu mwaka

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze kwandikira ishyirahamwe...
23 January 2020 Yasuwe: 5404 3

Haruna Niyonzima nyuma yo kuva muri AS Kigali yongeye guha ibyishimo...

Haruna Niyonzima wasubiye mu ikipe ya Yanga Africans SC yandikiyemo...
23 January 2020 Yasuwe: 3233 0

Ikipe yo mu Misiri yaciye agahigo ko gusinyisha umukinnyi wa mbere ushaje...

Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu kiciro ya gatatu yitwa 6th October Fc yaguze...
23 January 2020 Yasuwe: 2240 0

Frank Lampard yatangaje umukinnyi wa Arsenal wagoye Chelsea agatuma itabona...

Umutoza wa Chelsea,Frank Lampard aracyari mu gahinda ko kunanirwa gutsinda...
23 January 2020 Yasuwe: 3113 0