Kigali

Ubugome Zidane yakoreye umwana we bwatumye benshi bamwibazaho cyane

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 March 2019 Yasuwe: 8702

Umutoza mushya wa Real Madrid,Zinedine Zidane yakoze igikorwa cyatunguye benshi ubwo yangaga kongerera amasezerano umuhungu Luca Zidane ukina muri Real Madrid B ahubwo akamubwira ko agomba kwishakira indi kipe mu mpeshyi.



Umunyezamu Luca Zidane w’imyaka 20 amaze iminsi yitwara neza mu cyiciro cya 3 mu ikipe ya Real Madrid B,ariko ntabwo se ashaka kumwongerera amsezerano ndetse biravugwa ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya FC Basel mu mpeshyi.

Zidane wagarutse muri Real Madrid yavuyemo umwaka ushize ayihesheje UEFA Champions League 3,arifuza kongera kubaka ikipe ikomeye ndetse akazana amazina akomeye yo kumufasha kwiyubaka.

Nyuma yo kuburira umwana we umwanya mu ikipe ya mbere Zinedine Zidane yahisemo kumwima amasezerano mashya benshi baramunenga bavuga ko yamuhohoteye.

Nubwo ikipe ya Basel yatangaje bwa mbere ko yifuza Luca Zidane,amakipe menshi mu Bufaransa no mu Butaliyani ari kumushaka mu ibanga kugira ngo azayerekezemo.

Zidane afite lisite y’abakinnyi yifuza kugura bayobowe na Eden Hazard,Paul Pogba na Kylian Mbappe bashobora kuzatangwaho akayabo ka miliyoni zirenga 420 z’amapawundi.


Zidane yanze kongerera amasezerano umuhungu we Luca

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Klopp yahaye igisubizo gitangaje umwana w’imyaka 10 wamwandikiye amusaba...

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp yakiriye ibaruwa itangaje y’umwana muto...
21 February 2020 Yasuwe: 4031 0

Urutonde ngarukakwezi FIFA rwasohotse ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ’Amavubi’...

Urutonde ngarukakwezi rushyirwa hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku...
21 February 2020 Yasuwe: 958 0

Umutoza Tony wa Mukura VS yahaye rugari abanyarwandakazi bifuza gukundana...

Umutoza wa Mukura VS,Tony Hernandez waraye yujuje imyaka 39 yagiranye...
20 February 2020 Yasuwe: 7950 0

Munyakazi Sadate yiyemeje kujyana mu nkiko umuyobozi wa SKOL wibasiye Rayon...

Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yatangaje ko agiye kujyana mu...
20 February 2020 Yasuwe: 8349 5

Umuyobozi wa SKOL yibasiye bikomeye ikipe ya Rayon Sports bafitanye...

Umuyobozi w’uruganda rwa SKOL witwa Ivan Wulffaert yumvikanye avuga amagambo...
20 February 2020 Yasuwe: 6404 3

Jose Mourinho yatsindiwe mu rugo muri Champions League bituma atangaza...

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho yitwaye nabi mu rugo mu mukino ubanza wa...
20 February 2020 Yasuwe: 3446 0