skol
fortebet

Ubuyobozi bwa Muhazi United bwateguye umukino wa APR FC mu buryo bwihariye

Yanditswe: Friday 29, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Mbere yo gusubukura shampiyona ubuyobozi bwa Muhazi United bwabanje kwishyura abakinnyi bose ibirarane by’imishahara y’amezi abiri bwari bubereyemo abakinnyi kugira ngo bagire ubushake bwo gutsinda APR FC.

Sponsored Ad

IGIHE dukesha iyi nkuru kivuga ko imyitozo yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Werurwe 2024, abakinnyi bayikoze bishimiye mu buryo bugaragara.

Umutoza wa Muhazi United, Ruremesha Emmanuel, yabwiye IGIHE ko umwuka uri mu ikipe umeze neza kandi ko biteguye gushaka amanota atatu byakwanga bakanganya nibura bakareba ko bakomeza guhatanira imyanya myiza.

Ati “ Ubu navuga ko umwuka uri mu ikipe umeze neza kuko abayobozi bagerageje kubahiriza ibyo abakinnyi bari babasabye, navuga ko wenda abakinnyi basubiye inyuma kuko bari bari mu kiruhuko ariko gake gake turagenda twongera kuburyo ku Cyumweru bazaba bahagaze neza. Amafaranga yabonetse ndatekereza ko hasigaye gukora akazi.”

Ruremesha yavuze ko hari abakinnyi batitabiriye imyitozo barimo Nduwimana Louis Romeo wagize ibyago, ndetse na Uwayezu Aime warwaye maraliya, mu gihe abandi bose ari bazima. Yakomeje avuga ko mu mukino bafitanye na APR FC bazagerageza kureba ko bayitsinda byakwanga bagashaka inota rimwe.

Ati “ Abakunzi bacu nababwira ko shamoiyona ikomeye, hakenewe ko badushyigikira, ntibakomeza kumva ibivugirwa ku ma radiyo ngo hari ibibazo, oya, abakinnyi bameze neza bahembwe biteguye gukora akazi kandi bazanabigaragaza.”

Umuyobozi wa Muhazi United Muhazi United Nkaka Longin yabwiye IGIHE ko nubwo APR FC ari ikipe ikomeye,ariko bamaze iminsi bakora imyitozo kabiri ku munsi kugira ngo bazayitsinde.

Ati “ Umwuka ni mwiza cyane, turabizi ko APR ari ikipe ikomeye ariko abakinnyi n’abayobozi twese tuziko kuyitsinda byakongera ikintu gikomeye cyane kuri twe, abakinnyi bamaze iminsi bakora kabiri ku munsi mu kureba ko twagaruka mu murongo mwiza tukazanitwara neza ku Cyumweru.”

Nkaka yakomeje asaba abafana kuzitabira umukino bafitanye na APR bakareba uburyo ikipe yabo imeze neza kandi anabizeza ko bazakora ibishoboka byose bakabona amanita kuko bifuza kurangiza mu myanya myiza.

Kugeza ubu Muhazi United isigaranye imikino irimo uwa APR FC, Mukura, Rayon Sport, Etincelles na Bugesera FC, kuri ubu iyi kipe iri ku mwanya wa munani muri shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Mu mukino wabimburiye iyindi y’Umunsi wa 25 wa Shampiyona, Etoile de l’Est yatsinze Gasogi United igitego 1-0 mu mukino wabereye i Nyamirambo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa