addresiya
Kigali
startimes

UEFA yatangaje indi itariki yifuzaho ko Final ya Champions League yazaberaho

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 April 2020 Yasuwe: 1344

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru i Burayi (UEFA) iri kwiga kuri gahunda zatuma umukino wa nyuma wa Champions League uba ku ya 29 z’ukwa munani.



UEFA izakora inama ku itariki ya 23 y’uku kwezi kwa kane mu kongera kungurana ibitekerezo ku buryo bwo kurangiza Champions League y’uyu mwaka yabangamiwe na coronavirus.

Byashoboka ko icyemezo kimwe kizafatwa kizaba ku kwemeranya ko shampiyona zishobora kurangira kare, ariko gusa UEFA ibanje kubitangira uruhushya.

Ariko igitekerezo kiriho kiracyari icyo kurangiza uyu mwaka w’imikino muri rusange mu mpera y’ukwezi kwa munani, imikino yose itarakinwa ikaba yamaze gukinwa.

Ibyo byaba bivuze ko umukino wa nyuma wa Champions League wabera mu mujyi wa Istanbul muri Turukiya ku itariki ya 29 y’ukwa munani.

Naho umukino wa nyuma wa Europa League wo ukaba wabaye iminsi itatu mbere yaho, mu mujyi wa Gdansk muri Pologne (Poland).

Hari ibintu bibiri bishoboka biri kwigwaho kugira ngo iyo gahunda ibe yakunda.

Icya mbere, ni ugukina imikino ya kimwe cya kane na kimwe cya kabiri mu buryo busanzwe bw’umukino ubanza n’uwo kwishyura, bikaba mu kwa karindwi no mu kwa munani.

Icya kabiri, cyaba ko iyo mikino ikinwa mu buryo bw’umukino umwe utagira uwo kwishyura, nyuma y’irangira rya shampiyona z’ibihugu.

Bikaba byatuma impera ya Champions League ihita ikinwa mu buryo bw’irushanwa rito ryamara icyumweru kimwe.

Imikino ine mu munani ya kimwe cya kane cya Champions League yamaze kumenyekana.

Mu mikino itarasobanuka, harimo ukomeye uzahuza Manchester City na Real Madrid.

Muri Europa League, gahunda y’imikino ho iragoye kurushaho kubera ko imikino yose umunani yo kwishyura muri kimwe cy’umunani itarakinwa.

Muri iyo kandi harimo n’imikino ibiri, y’amakipe yo muri Espagne no mu Butaliyani, atarakina n’imikino ibanza.

Perezida wa UEFA, Aleksandar Ceferin,yaherukaga gutangaza ko icyorezo cya Coronavirus nikigabanuka bazashyiraho amasaha n’igihe cy’imikino gishya aho binashoboka ko hazakinwa umukino umwe umwe muri buri kiciro aho gukina ubanza n’uwo kwishyura.

Imikino ya UEFA yahagaritswe igihe kitazwi kubera Coronavirus ariyo mpamvu umuyobozi w’iri shyirahamwe yavuze ko byanze bikunze agomba kurangira kuwa 03 Kanama 2020 bitaba ibyo agasubikwa burundu.

Ntabwo biramenyekana niba amashampiyona y’I Burayi azarangira,kuko nta gihamya kigaragaza ko Coronavirus izagabanya ubukana hirya no hino.

Mu kiganiro Aleksandar Ceferin yahaye TV yo mu Budage yitwa ZDF yagize ati “Champions na Europa League bigomba kurangira bitarenze tariki 3 Kanama 2020.Turi mu bihe bidasanzwe niyo mpamvu twiteguye guhindura amatariki n’amasaha.Icyorezo kirangiye vuba,twahita dutangira.

Hari amakuru yavugaga ko aya marushanwa yombi atazongera gukinwa umukino ubanza nuwo kwishyura ahubwo ngo hazakinwa umukino umwe uzajya ubera ku kibuga cyihariye ibintu Aleksandar Ceferin yavuze ko nabyo bishoboka.

Yagize ati “Dushobora gukomeza gukina mu buryo bari busanzwe,cyangwa se hagakinwa umukino umwe ubera ku kibuga cyihariye[kidakinirwaho n’imwe mu makipe yahuye].Ibyo birashoboka muri ¼ na ½ cy’irangiza.

Umwanzuro mubi twafata nuwo gukina mu buryo bwatuma dushyira ubuzima bw’abakinnyi,abafana n’abasifuzi mu kaga.Igihe tuzaba dufite umutekano nta kibazo cyatuma tudakina.”

Coronavirus yateye amakipe amwe yamaze kugera muri ¼ arimo :

RB Leipzig
Atalanta
Paris Saint-Germain
Atletico Madrid

UEFA Champions League izasubukurwa andi makipe ashaka itike ya ¼ arimo:

Juventus (0) vs (1) Lyon
Man City (2) vs (1) Real Madrid
Barcelona (1) vs (1) Napoli
Bayern Munich (3) vs (0) Chelsea

Amakuru aravuga ko iyi mikino ishobora kuzasubukurwa ikinwa nta bafana kuko ngo nta cyizere ko abantu bazemera kujya mu bihugu byazahajwe na Coronavirus nk’Ubutaliyani na Espagne.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kiyovu Sports yasinyishije umukinnyi Ngendahimana uri mu beza bakina hagati...

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kugura umwe mu bakinnyi beza cyane bakina mu...
3 June 2020 Yasuwe: 1591 0

Abakinnyi 5 ba FC Barcelona basanganwe Coronavirus bigirwa ibanga...

Radio ikomeye yo mu mujyi wa Catalonia yitwa RAC1 yemeje ko abakinnyi 5...
2 June 2020 Yasuwe: 2357 0

Rayon Sports yaburiye Kiyovu Sports na Police FC ko zishobora guhomba...

Ikipe ya Rayon Sports yandikiye Kiyovu Sports na Police FC izimenyesha ko...
2 June 2020 Yasuwe: 4740 0

Ronaldo mukuru yatangaje abakinnyi 5 akunda kureba batarimo Cristiano...

Umunya Brazil w’umunyabigwi cyane,Luis Nazario de Lima uzwi nka Ronaldo...
2 June 2020 Yasuwe: 3495 0

Rutanga Eric ashobora kuva muri Police FC igitaraganya kubera indi kipe...

Myugariro Rutanga Eric ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe y’igihugu...
1 June 2020 Yasuwe: 7953 2

Munyakazi Sadate yahaye isezerano rikomeye abafana ba Rayon Sports...

Umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yasezeranyije abafana b’iyi...
1 June 2020 Yasuwe: 5201 0