skol
fortebet

Umugore usifura mu Butaliyani yasembuye abagabo kubera amafoto yashyize hanze ari ku mucanga [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 31, Jan 2020

Sponsored Ad

Umugore usifura imikino imwe n’imwe ya Serie A witwa Claudia Romani yatumye benshi bacika ururondogoro kubera amafoto akurura abagabo yashyize hanze ari ku mucanga wa Miami muri USA.

Sponsored Ad

Uyu mugore wakanyujijeho mu rukundo n’uwahoze ari rutahizamu wa AC Milan, Filippo Inzaghi yavugishije benshi kubera uburanga bwe.

Uyu mugore ari kwitegura umukino wa Super Bowl (NFL) uzahuza Kansas City Chiefs na San Francisco 49ers kuwa Mbere w’icyumweru gitaha ari nayo mpamvu yagaragaye ku mucanga arya ubuzima afashe umupira wa National Football League (NFL).

Nubwo uyu mugore ari umusifuzi,abifatanya no kumurika imideri muri Amerika aho atuye mu mujyi wa Miami.

Uyu mugore w’imyaka 37 yigeze gukora amahano ubwo yagaragaraga yambaye umupira wa AC Milan kandi nta musifuzi wemerewe kugaragaza amarangamutima yo gufana.

Romani asanzwe ari umukunzi ukomeye w’ikipe y’Ubutaliyani ndetse ngo yiteguye kuyishyigikira mu mikino ya Euro 2020.




Ibitekerezo

  • Abakobwa benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibero,amabere,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka.Naho abumvira Imana,izabazura kuli uwo munsi,ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa