skol
fortebet

Umukinnyi yiyahuye nyuma y’iminsi mike akoze ubukwe

Yanditswe: Wednesday 27, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Alelegn Azene w’imyaka 26,umwe mu bakinnyi bahembwa menshi muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Ethiopia,biravugwa ko yiyahuye mu ijoro ryakeye.

Sponsored Ad

Alelegn Azene,yari umukinnyi wo hagati utanga icyizere wakiniraga Bahir Dar City.Balageru T.V. yasobanuye ko urupfu rwe rutunguranye.

Amakuru yo ku mbuga nkoranyambaga yemeza ko uyu mukinnyi yiyahuye gusa ntihavuzwe icyaba cyateye uyu mukinnyi kwiyahura.

Abakurikirana imikino ya Ethiopian Premier League bavuga ko yari umukinnyi w’umuhanga cyane.

Amakuru yatanzwe na Balageru avuga ko Alelegn aherutse gushyingirwa mu migenzo y’itorero ryitwa Ethiopian Orthodox Tewahedo Church.


Alelegn yiyahuye nyuma y’iminsi mike akoze ubukwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa