Kigali

Umutoza wa APR ntiyizeye neza niba Sefu na Manzi Thierry bazakina na Rayon Sports

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 20 December 2019 Yasuwe: 3232

Umutoza wa APR FC,Adil Mohamed, yakoranye ikiganiro n’abanyamakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu aho yavuze ko umukino uzamuhuza na Rayon Sports ari nk’indi kuko imikino yose ari amanota atatu gusa yavuze ko hari abakinnyi 3 bakomeye ashidikanyaho.



Adil Mohamed yavuze ko bateguye umukino wa Rayon Sports nkuko bategura indi mikino ndetse avuga ko ikipe izarusha indi gukina neza ariyo izatsinda.

Ageze ku bakinnyi be azifashisha,yavuze ko hari abakinnyi 3 ashidikanyaho barimo Manishimwe Emmanuel Mangwende,MANZI Thierry na Niyonzima Olivier Sefu gusa yemeje ko Buregeya Prince atazakina.

Yagize ati “Intego yacu n’ukurangiza igice cya mbere cya shampiyona nta mukinnyi uvunitse cyangwa ngo ahagarikwe.Nta mukino uruta indi muri shampiyona kuko nidutsinda Rayon Sports ejo tuzabona amanota 3 ndetse nidutsindwa tuzatakaza amanota 3,twateguye umukino wa Rayon Sports nkuko dutegura indi mikino.



Hari abakinnyi bafite imvune nshidikanyaho nka Imanishimwe Emmanuel avuye mu mvune,Manzi Thierry na Niyonzima Olivier bafite imvune gusa Buregeya Prince ijana ku ijana ntabwo azakina.”

Umutoza wa APR FC,Adil Mohamed ntiyigeze akabiriza umukino wa APR FC na Rayon Sports nkuko washyushye mu bafana gusa yavuze ko biteguye neza ndetse biteguye kwitwara neza.

Buteera Andrew wari wazanye n’umutoza Adil mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko uyu mukino wa Rayon Sports utandukanye n’iyindi yose kuko buri wese aba awiteze cyane gusa yemeza ko biteguye neza kandi bazaha ibyishimo abakunzi ba APR FC.



Buteera Andrew yahakanye amakuru yavuagaga ko bemerewe agahimazamusyi ka miliyoni 35 FRW avuga ko nta mafaranga adasanzwe bemerewe.



Manzi Thierry na Niyonzima Sefu barashidikanywaho

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Lionel Messi yatangaje umukinnyi wa Chelsea aha amahirwe yo kuzayobora isi...

Umukinnyi wa mbere ku isi mu mupira w’amaguru,Lionel Messi yatangaje ko mu...
31 March 2020 Yasuwe: 3484 0

Rutahizamu w’umunyarwanda yatanze ubuhamya bw’ukuntu yakoreshaga...

Rutahizamu w’umunyarwanda wakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda ari mo...
30 March 2020 Yasuwe: 8286 0

Karim Benzema yibasiye cyane Olivier Giroud bakinannye mu ikipe...

Rutahizamu wa Real Madrid Karim Benzema yibasiye cyane mugenzi we bavuka mu...
30 March 2020 Yasuwe: 3188 0

Rutanga Eric yatangaje impamvu akunze gutsinda ibitego byo mu minota ya...

Umukinnyi akaba na kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric, yatangaje ko...
30 March 2020 Yasuwe: 2769 0

Bamwe mu bakinnyi ba FC Barcelona ntibumva ibyo gukatwa 70% by’umushahara...

Kuwa Kane w’iki cyumweru,abakinnyi bose b’ikipe ya FC Barcelona babwiwe ko...
29 March 2020 Yasuwe: 1807 0

Abakinnyi ba Juventus n’umutoza Maurizio Sarri bemeye kumara amezi 4...

Abakinnyi b’ikipe ya Juventus n’umutoza wabo Maurizio Sarri bemeye ko...
29 March 2020 Yasuwe: 723 0