Kigali

Umutoza wagejeje Amavubi kure hashoboka yahawe akazi ko gutoza Uganda Cranes [Yavuguruwe]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 September 2019 Yasuwe: 1746

Umutoza ukomoka mu gihugu cya Irlande y’Amajyaruguru witwa Jonathan Mckinstry watoje Amavubi agasubira inyuma cyane ndetse bikagera nubwo atsindwa n’ikirwa cya Maurice,yamaze kwerekeza mu ikipe ya Uganda Cranes.



Uyu mutoza watozaga mu ikipe yo mu gihugu cya Bangladesh yitwa Saif Sporting Club,yamaze kuyisezeraho yerekanwa ku mugaragaro nk’umutoza mushya wa Uganda Cranes,mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 30 Nzeri 2019.

Mckinstry wari mu batoza 137 banditse basaba akazi ko gutoza Uganda Cranes,yageze mu batoza batatu batoranyijwe ngo bazakurwemo uzasimbura Sebastien Desabre waherukaga gusezera.

McKinstry wahawe amasezerano y’imyaka 3, yatsinze Hugo Broos ku guhatanira aka kazi cyane ko we yasabaga umushahara uri hejuru na Luc Eymael uherutse kwerekeza muri Black Leopards.

Mu kwerekanwa McKinstry,yagize ati "Abakinnyi ba Uganda bafite inyota yo gutsinda.Bafite umuriro uri kubagurumanamo.Nishimiye kuba ngiye gukorana nabo."

Mckinstry w’imyaka 34 wemejwe nk’umutoza wa Uganda Cranes yabaye umutoza wa kabiri wirukanwe n’u Rwanda,igihugu cya Uganda kikamureba ijisho ryiza nyuma ya Milutin Sredojevic.

Amakuru y’uko umutoza Jonathan Mckinstry yamaze kumvikana na Uganda nyashyizwe hanze bwa mbere n’umukinnyi yatozaga Bayisenge Emery wanditse ubutumwa kuri Twitter amusezeraho.

Mu minsi ishize,Mckinstry yareze u Rwanda muri FIFA kubera kumwirukana nabi agifite amasezerano birangira yishyuwe amadorali ibihumbi 215 000.



Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Hamenyekanye akayabo k’amadolari Kobe Bryant yasize

Mu ijoro ryo ku cyumweru taliki 26 Mutarama 2020 mu Rwanda, bikaba ku...
28 January 2020 Yasuwe: 4774 0

Cristiano Ronaldo yatangaje ikintu kibi umuhungu we yatumye...

Rutahizamu wa Juventus, Cristiano Ronaldo,yatangaje ko kwitwararika mu...
28 January 2020 Yasuwe: 4195 0

Perezida Sadate yashimiye APR FC yahanye umuvugizi wayo wibasiye Rayon...

Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate, yishimiye cyane umwanzuro...
27 January 2020 Yasuwe: 5013 2

Areruya Joseph yahembwe nk’umukinnyi wahatanye cyane kurusha abandi,Team...

Irushanwa rikomeye ry’amagare muri Africa La Tropicale Amissa Bongo...
27 January 2020 Yasuwe: 2795 0

Inkomoko y’impanuka y’indege yaguyemo icyamamare Kobe Bryant n’umukobwa we...

Icyamamare mu mukino wa Basketball Kobe Bryant hamwe n’umukobwa we Gianna...
27 January 2020 Yasuwe: 16589 1

Kobe Bryant n’abandi bantu 9 barimo umukobwa we baguye mu mpanuka ya...

Umunyabigwi muri Basketball,Kobe Bryant w’imyaka 41 wakiniye ikipe ya Los...
27 January 2020 Yasuwe: 4825 1