skol
Kigali
startimes

Usengimana Danny yahishuye ibanga abona ryafasha APR FC kugera mu matsinda ya Champions League

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 August 2020 Yasuwe: 4501

Rutahizamu wa APR FC,Usengimana Danny,yatangaje ko ibanga nyamukuru ryatuma we na bagenzi be bagera mu matsinda ya CAF Champions League nkuko babyifuza ari uko bakuba kenshi imbaraga bakoresheje mu mwaka w’imikino ushize kandi bagakomeza kwitwara neza hanze y’ikibuga.


Uyu rutahizamu uri mu batsinze ibitego byinshi mu Rwanda mu mwaka w’imikino ushize utarasojwe kubera Coronavirus,yatangaje ko uyu mwaka bafite ikipe nziza,bityo bakwiriye kongera imbaraga cyane bakagera kure muri Champions League.

Usengimana yabwiye APR FC TV ati: ”Duhora tuganira yaba njyewe na bagenzi banjye ndetse n’abatoza, ikintu kituri mu mutwe twese ni Champions league kandi ko tugomba kugera mu matsinda niyo ntego twese dufite kandi nkurikije ukuntu twumvikana ndetse dushyira hamwe ndahamya neza ko tuzabigeraho.

Ikipe turi kumwe ni abakinnyi turi mu kigero kimwe, ubwira mugenzi wawe akakumva nk’uko wakabwiye murumuna wawe cyangwa uwo mungana, bitandukanye n’uko waba uri kumwe n’umukinnyi mukuru ugatinya kugira icyo wamubwira, Iyi kipe turi kumwe ishyira hamwe muri byose haba mu kibuga ndetse no hanze yacyo nidukomeza uyu mwuka ni kimwe mu bizadufasha.

Nanone biradusaba kuzakora cyane tugakuba inshuro nyinshi uko twakoze umwaka utaha kandi turabyiteguye, niyo mpamvu abayobozi bacu beza bakoze impinduka nziza, haba mu kuzana abatoza bazobereye mu mwuga w’ubutoza ndetse n’abakinnyi bazadufasha kwitwara neza kurusha uko twakoze umwaka utaha.”

APR FC iracyakomeje kwiyubaka aho bivugwa ko iri hafi kumvikana na rutahizamu Tuyisenge Jacques ndetse n’umunyarwanda ukina muri KCCA witwa Kato.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo yakoze akandi gahigo gakomeye cyane ku isi

Rutahizamu wa Juventus, Cristiano Ronaldo,yamaze kuba uwa mbere ku isi...
21 January 2021 Yasuwe: 3862 0

Theo Walcott yavuze umukinnyi bakinannye abona yararushaga ubuhanga Thierry...

Umwongereza Theo Walcott ukinira ikipe ya Southampton ariko wamamaye muri...
20 January 2021 Yasuwe: 4868 0

Umukinnyi wakiniye Aston Villa yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 azira gushyira...

Uwahoze ari myugariro wa Aston Villa witwa Antonio Luna ukomoka mu gihugu...
20 January 2021 Yasuwe: 4737 0

Muhadjiri yatowe mu ikipe y’abakinnyi 11 bitwaye neza ku munsi wa mbere...

Umunyarwanda ukina asatira izamu Hakizimana Muhadjiri, yaje mu ikipe...
20 January 2021 Yasuwe: 4768 0

KNC yategeye "Amavubi"akayabo kugira ngo azatsinde Maroc muri CHAN...

Umunyemari Kakoza Nkuriza Charles nyiri Radio na TV1 yatangaje ko yiteguye...
20 January 2021 Yasuwe: 5432 0

Neymar Jr aravugwa mu rukundo rw’ibanga n’umuhanzikazi ufite umwana...

Kizigenza wa PSG,Neymar Jr aravugwa mu rukundo n’umuhanzikazi wo muri...
20 January 2021 Yasuwe: 4603 0