skol
fortebet

Ushinzwe ubuzima bw’ikipe ya Gasogi United yahitanwe n’impanuka

Yanditswe: Wednesday 29, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe ya Gasogi United bwatangaje ko uwari ushinzwe ubuzima bw’ikipe [Team Manager] witwa NIYIBIGIRA Patrick yahitanwe n’impanuka y’imodoka kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga 2020.

Sponsored Ad

Amakuru avuga ko uyu Niyibigira yari kuri moto hanyuma imodoka irabagonga we n’umumotari wari umutwaye.

Nkuko yabitangaje ku rubuga rwayo rwa Twitter,Ikipe ya Gasogi United yatangaje ko ishenguwe n’urupfu rw’uyu Team Manager wayo ndetse yihanganishije umuryango we n’abakunzi ba siporo bose muri rusange.

Gasogi yagize iti "Umuryango mugari wa Gasogi United ushenguwe n’urupfu rutunguranye rw’uwari Team Manager wayo NIYIBIGIRA Patrick wazize impanuka.Gasogi United yihanganishije umuryango we n’abasportifu bose muri rusange."

Nyuma y’ubu butumwa,Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA naryo ryatanze ubutumwa bugira buti "FERWAFA yifatanyije na GASOGI United mu byago byo kubura uwari Team Manager wabo witabye Imana mu masaha atambutse. Twifatanyije kandi n’umuryango mugari w’abakunzi b’umupira w’amaguru muri ibi byago by’umwihariko umuryango wa Patrick NIYIBIGIRA. Imana imwakirane ubwuzu mu bayo."

Abakunzi ba ruhago batandukanye banditse ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Nyakwigendera.

Gasogi United imaze umwaka umwe mu kiciro cya mbere ariko yazanye itandukaniro n’ubushyuhe mu mikino ndetse shampiyona ishize yahagaritswe itarangiye kubera Covid-19 yasize iyi kipe ku mwanya wa 09 n’amanota 29.

Ibitekerezo

  • Uyu mugabo twamukundaga cyane.Yali akiri muto.Niyigendere.Natwe tuzamukurikira ejo.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana neza ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Uko niko kuri gushingiye ku ijambo ry’Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa