Kigali

Wolanski wirutse mu kibuga kuri final ya champions League yambaye ubusa yafunzwe agiye kongera kubikora muri Copa America

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 July 2019 Yasuwe: 4147

Umurusiyakazi witwa Kinsey Wolanski uheruka kuvugwa cyane mu binyamakuru ubwo yirukaga mu kibuga ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League yambaye ubusa,yakomwe mu nkokora n’umurinzi ubwo yashakaga kwinjira mu kibuga ku mukino wa nyuma wa Copa America 2019 wahuje Brazil na Peru,ahita ajyanwa muri gereza.



Kuri iki cyumweru, Kinsey Wolanski yari yapanze kwinjira mu kibuga ku mukino wa nyuma wa Copa America wahuje Brazil na Peru,ahagarikwa atarabasha kwinjira,byatumye abapolisi bahita bamujyana kumufunga.

Wolanski wari kumwe n’umukunzi we muri stade I Rio de Janeiro,yashatse kongera kwamamaza cyane urubuga rwabo rwa filimi z’urukozasoni,akomwa mu nkokora n’abashinzwe umutekano 20 barimo uwamukubise umutego yikubita hasi ahita amwambika amapingu.

Abinyujije kuri Instagram Wolanski yagize ati “Twerekekeje muri Brazil twambaye mu buryo budasanzwe,twicara mu myanya yacu ariko kwamamaza Vitaly ntibyakunze kuko abashinzwe umutekano 20 baradufunga.Ubu twamaze kurekurwa,turi kurya ubuzima muri Brazil.”

Wolanski n’umukunzi we Vitaly Zdorovetskiy bafunzwe bombi bagiye kwinjira mu kibuga bambaye ubusantibyabahira.Aba bombi bashakaga kwinjira mu kibuga mu mukino Brazil yatsinzemo Peru 3-1 ku mukino wa nyuma wa Copa America 2019.




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Klopp yahaye igisubizo gitangaje umwana w’imyaka 10 wamwandikiye amusaba...

Umutoza wa Liverpool,Jurgen Klopp yakiriye ibaruwa itangaje y’umwana muto...
21 February 2020 Yasuwe: 2068 0

Urutonde ngarukakwezi FIFA rwasohotse ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ’Amavubi’...

Urutonde ngarukakwezi rushyirwa hanze n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku...
21 February 2020 Yasuwe: 632 0

Umutoza Tony wa Mukura VS yahaye rugari abanyarwandakazi bifuza gukundana...

Umutoza wa Mukura VS,Tony Hernandez waraye yujuje imyaka 39 yagiranye...
20 February 2020 Yasuwe: 7258 0

Munyakazi Sadate yiyemeje kujyana mu nkiko umuyobozi wa SKOL wibasiye Rayon...

Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yatangaje ko agiye kujyana mu...
20 February 2020 Yasuwe: 7722 5

Umuyobozi wa SKOL yibasiye bikomeye ikipe ya Rayon Sports bafitanye...

Umuyobozi w’uruganda rwa SKOL witwa Ivan Wulffaert yumvikanye avuga amagambo...
20 February 2020 Yasuwe: 6106 3

Jose Mourinho yatsindiwe mu rugo muri Champions League bituma atangaza...

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho yitwaye nabi mu rugo mu mukino ubanza wa...
20 February 2020 Yasuwe: 3412 0