Kigali
startimes

Zinedine Zidane yasabye ibintu 2 bikomeye Chelsea FC yifuza kumuha akazi ko gusimbura Sarri

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 February 2019 Yasuwe: 4657

Umutoza Zinedine Zidane wubatse izina mu gihe gito yamaze atoza ikipe ya Real madrid akayifasha kwegukana UEFA Champions League 3 mu myaka ibiri n’igice yamaze ayitoza,yatangaje ko azemera akazi ko gutoza Chelsea FC igihe cyose iyi kipe izabasha kugumana rutahizamu Eden Hazard ndetse ikamuha miliyoni 200 zo kugura abakinnyi.



Zidane uri mu bushomeri arifuzwa na Chelsea kugira ngo asimbure umutaliyani Maurizio Sarri uri kubivanga,ariko yabwiye ubuyobozi bw’iyi kipe ko azemera aka kazi ari uko babashije kugumana Eden Hazard ndetse bakamuha akayabo ka miliyoni 200 z’amapawundi zo kugura abakinnyi.

Zidane ukunda Hazard cyane,yavuze ko Chelsea igomba gukora iyo bwabaga ikamwongerera amasezerano mashya kugira ngo ayerekezemo ndetse arifuza ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwamuha icyizere gihagije kizamufasha gukora akazi ke neza cyane ko iyi kipe yirukana abatoza nk’uwirukana umukozi wo mu rugo.

Maurizio Sarri ari mu mazi abira kuko yananiwe gufasha Chelsea kwitwara neza ndetse iyi kipe ishobora kubura amahirwe yo kurangiza mu makipe 4 ya mbere.

Inshuti za Zidane zatangaje ko uyu mutoza nta cyizere gihagije cyo kubona aka kazi kuko abizi neza ko ahazaza ha Maurizio Sarri hari mu biganza bye ndetse mu mezi asigaye ashobora kwisubiraho agatsinda.

Ubuyobozi bwa Chelsea bwiteguye kwirukana Sarri igihe cyose atarangiza mu makipe 4 ya mbere ndetse ngo izahita yiruka kuri Zidane wifuzwa nanone na Manchester United.



Zidane ushobora gusimbura Sarri arifuza ko Chelsea yongerera amasezerano Hazard

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Jose Mourinho yishimiye ko abakinnyi be bari bagiye kurwanira mu...

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho yishimiye ko abakinnye be Heung Min Son...
7 July 2020 Yasuwe: 2807 0

Cassa Mbungo yatangaje ikintu cyamubabaje muri Rayon Sports ayisaba no...

Uwari umutoza wa Rayon Sports,Cassa Mbungo Andre yatangaje ko yababajwe no...
7 July 2020 Yasuwe: 3234 0

Manace Matatu waguzwe na Rayon Sports yahaye isezerano rikomeye...

Umukinnyi Manace Matatu wasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka 3...
6 July 2020 Yasuwe: 3504 0

Gasingwa Michel wari ukuriye komisiyo y’abasifuzi yeguye ku mirimo...

Uwahoze ari umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda,Gasingwa Michel, wari...
6 July 2020 Yasuwe: 1258 0

Perezida wa FC Barcelona yakuriye inzira ku murima abifuzaga kujyana Messi...

Perezida w’ikipe ya Barcelona yavuze ko Lionel Messi "azasoreza akazi ke...
6 July 2020 Yasuwe: 1063 0

Zinedine Zidane yatangaje ikintu kiri kumutera umujinya muri iyi minsi Real...

Umutoza w’ikipe ya Real Madrid ,Zinedine Zidane,yatangaje ko amaze...
6 July 2020 Yasuwe: 5221 0