skol
fortebet

SKOL igiye gutangira gahunda yo gutera ibiti igendeye ku bitego Rayon Sports y’abagore yatsinze

Yanditswe: Wednesday 10, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye rwa SKOL rwatangaje ko rugiye gutangira ubukangurambaga bwo gutera ibiti ibihumbi 6000 aho bazajya babitera bagendeye ku bitego ikipe ya Rayon Sports y’abagore yatsinze.

Sponsored Ad

SKOL ifatanyije n’Ikipe ya Orion Basketball Club bagiye gutangira ubu bukangurambaga bise ’One Shot one Tree’ bwo gutera ibi biti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije mu Rwanda.

Benurugo Kayinamura Emilienne,Ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Skol Brewery Ltd yavuze ko ubufatanye bwabo na Orion BC ndetse na Rayon Sports y’abagore bugamije gutera ibiti byinshi bishoboka kandi hirya no hino mu Rwanda.

Ati "Nk’uruganda rwa SKOL twabonye ari igikorwa cyiza kigamije kubungabunga ibidukikije,tubona ko natwe twagira uruhare,dufata umwanzuro ko twasinyana nabo,tukazafatanya gutera ibiti byinshi.

Uyu munsi dusinyanye amasezerano,ariko mu minsi iri imbere tuzatangira ibikorwa aho tuzagenda dutera ibiti bitandukanye.Mwabonye ko muri uyu mwaka hari ibiti bitanga imbuto ziribwa...

Muri uyu mwaka tuzatera ibiti bingana na 6000 ariko ibiti tuzagenda dutera,tuzagendera ku mubare w’ibitego Rayon Sports y’abagore izajya itsinda."

Yakomeje avuga ko ku gitego kimwe cya Rayon Sports bazajya batera ibiti 50, ubwo bivuze ko igihe yatsinze bitatu mu mukino umwe, bazajya batera ibiti 150.

Yavuze ko shampiyona izajya kurangira bamenye ibiti bazatera kubera ibitego Rayon Sports y’abagore yatsinze gusa avuga ko ibike bishoboka ari 6000.

Madamu Benurugo yavuze ko muri uyu mwaka bazatera ibiti mu bihembwe bitatu aho icya mbere kizaba muri uku kwezi aho nta gihindutse bazabitera ku muganda wa nyuma w’uku kwezi hanyuma icya kabiri gikorwe muri Kamena hanyuma ikindi mu Ugushyingo.

Yavuze ko impamvu ikomeye yabateye kwinjira muri gahunda yo gutera ibiti aruko mu Rwanda hasigaye hari ibiza byinshi bityo SKOL ishaka gufasha igihugu kubungabunga ibidukikije no gufasha mu bukangurambaga bwibutsa abanyarwanda akamaro k’igiti.

Uruganda rwa SKOL nirwo ruzishyura ibiti byose bizaterwa mu gihe ikipe ya Orion BC ariyo izabishaka kuko ifitanye ubufatanye n’ababifite.

Umuyobozi wa Orion Basketball Club,Mutabazi James yavuze ko bafite abafatanyabikorwa barimo One Acre fund yabateye inkunga y’ibiti byinshi bishoboka ndetse ko bo iyi gahunda bayitangiye kera.

Yavuze ko ibiti bitazabura kuko na Minisiteri y’Ibidukikije nayo izabafasha.Ati "Ntabwo icyo dushaka ari ugutsinda cyangwa gutsindwa,tukishima cyangwa tukarira.Ntabwo aribyo dushaka gusa.Orion ni ikipe ishaka gukora ibikorwa bitandukanye biteza imbere umuryango dutuyemo duhereye i Kigali no mu ntara zose."

Uyu yemeje ko iyi gahunda ya ’One shot one tree’ izabafasha gutera ibiti byinshi mu gihe SKOL izabatea inkunga y’amafaranga no kwamamaza ibikorwa kuko bafite ababakurikira benshi.Orion BC imaze gutera ibiti 51,000 aho yahereye mu Bugesera.

Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports y’abagore,Kana Benie Axella,yavuze ko iki gikorwa kigiye kongera abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports y’abagore.

Ati "Intego yacu n’ubusanzwe n’ugutsinda ibitego byinshi gusa bizadufasha kugaragara kuko ubusanzwe imikino y’abakobwa ntabwo yitabwaho cyane nk’abagabo,abantu bamwe barayisuzugura.

Gusa hari abazavuga bati ’bagiye gutera ibiti 100 bingana n’ibitego bya Rayon Sports y’abagore’,barusheho kudukurikira."

Kana yavuze ko bafite gahunda yo gutsinda umukino wa AS Kigali y’abagore bahanganye kugira ngo batware igikombe kuko ngo ikipe imeze neza.

Izi mpande zose zirasaba abanyarwanda kwitabira iyi gahunda kuko ngo itazafasha kurengera ibidukikije gusa ahubwo uzafasha kugena ahazaza heza ku bazadukomokaho.




Madamu Benurugo yatangaje ko gahunda ya ’One Shot one Tree’izafasha gutera ibiti bisaga 6000

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa