skol
fortebet

Abagore: Dore ibimenyetso byakugaragariza ko urwaye Kanseri y’udusabo tw’intanga(Ovarian Cancer)

Yanditswe: Saturday 04, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abahanga bakora ubushakashatsi bwimbitse ku ndwara ya kanseri, burya basanga kanseri ari ikintu kigari cyane kurusha uko abantu benshi babyumva ubu, ese wowe wumva kanseri iyo ariyo yose kugeza kuruhe rwego?
Uyu munsi rero tugiye kubaganiriza kubimenyetso twakita ibimenyetso mpuruza bishobora kukurabura niba uri umugore cyangwa umukobwa ushobora kuba ufite kanseri y’udusabo twintanga. ibi bimenyetso byagufasha kugana muganga akaba yavumbura ko ufite iyo kanseri ikiri ntoya cyane bityo no (...)

Sponsored Ad

Abahanga bakora ubushakashatsi bwimbitse ku ndwara ya kanseri, burya basanga kanseri ari ikintu kigari cyane kurusha uko abantu benshi babyumva ubu, ese wowe wumva kanseri iyo ariyo yose kugeza kuruhe rwego?

Uyu munsi rero tugiye kubaganiriza kubimenyetso twakita ibimenyetso mpuruza bishobora kukurabura niba uri umugore cyangwa umukobwa ushobora kuba ufite kanseri y’udusabo twintanga. ibi bimenyetso byagufasha kugana muganga akaba yavumbura ko ufite iyo kanseri ikiri ntoya cyane bityo no kuyivura bikaba byarushaho kuroha cyane.

ubusanzwe iyi kanseri y’udusabo twintanga ngore ntabimenyetso by’umwihariko igira bityo ni nayo mpamvu abantu bakunda kutayimenya ikiri ntoya ngo babe bayivuriza igihe. bityo ikaba ari kimwe mubikomeje kwibasira ubuzima bw’abagore. Ngibi rero ibimenyetso bishobora kuguhamagarira kugana muganga kugira ngo abe yamenya ikibazo mbere niba ari niyo kanseri agire icyo ayiikoraho kare cyane.

GUHORA WUMVA INDA ITUMBYE

Guhora umugore cyangwa umukobwa yumva inda itumbye nubwo yaba atariye burya sibizima, ibi bikunze kubaho yego iyo wagize ibyo urya bikakugwa nabi ariko se ibi kuki bishobora kuba buri gihe, niba ibi bikubaho wasanga ari ikimenyetso mpuruza gana muganga umusobanurire uko umerewe, buriya ari mubashobora kugufasha mbere yuko ikibazo kigera iwa Ndabaga.

Guhora wumva ububabare mu kiziba cy’inda no mu itako.

Ibi akenshi abagore bakunze kubyitiranya na Ovulation, oya menya ko Ovulation igira igihe cyayo kandi ibiho ikarangira ikaagaruka nyuma. Ariko niba ububabare bwo munda yo hepfo bubaye bukagumaho igihe kirekire wiguma gutekereza ko wenda ari imihanga, oya Gana muganga niwe ushobora kumenya nyirizina n’iki kirimo kukurya muri iyo nda.

Kubura ubushake bwo kurya cyangwa naho warya ukumva uhise uhaga.

Ushobora kubona ugenda utakaza ubushake bwo kurya cyangwa se nibyo uriye bikagutindamo cyane, cyangwa se warya duke ukabona uhise wuzura, ibi bishobora kuba biganisha kukibazo waba ufite murwungano ngogozi, ariko ntiwirengangize ko byaba bivuga ko wenda waba ufite kanseri cyane cyane kanseri y’udusabo twinganga ngore.

Kugira ubushake bukabije bwo kwihagarika buri kanya.

Abantu bazwiho kugira ubu bushake bwo gushaka kwihagarika hafi ya buri kanya ni abantu bakunze kuba babana n’ikibazo cya DIYABETE, ariko ubushakashatsi bwanagaragaje ko igihe umuntu afite kanseri y’impyiko cyangwa kanseri y’udusabo tw’intanga cyane cyane ku bagore. Uragirwa inama rwose ntuzajye mu mubare w’abahitanwa n’iyi kabutindi ya kanseri kandi waburiwe.

Burira nabandi kujya basura uru rubuga www.mubuzima.com bimenyere amakuru ashobora gucungura ubuzima bwabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa