skol
fortebet

Iyo utabikije- ntabwo ubikuza-Rev.Nibintije

Yanditswe: Sunday 15, Dec 2019

Sponsored Ad

Soma: Zaburi 112:1
Zaburi 112:7

Sponsored Ad

Waba witeguye guhangana n’ ibiza bigushaka ?

Ntugategereze ko bibanza ku kugeraho.

Inararibonye mu ntambara ntibategereza ko umwanzi abatungura cyangwa kubasanga iwabo.

Ahubwo aba maso ndetse byaba ngombwa akabasanga iwabo, akaba ariho abakorera ibyo bashaka gumukorera cyangwa gukorera abo yanshinzwe.

Hari umuntu ukurikirana inyigisho zacu, umunsi umwe yaranyandikiye ari kunshimira kuri article nari natambukije ku ikinyamakuru « Umuryango » ivuga iti » Kwikingira mbere yo kurwara n’ ibwo bwenge buruta kurwara maze ugahita wirukira kwa muganga. »

IYO « UTABIKIJE » NTABWO « UBIKUZA »

Bishatse kuvuga iki?

Niba udatangiye gufata umwanya wo kugaburira umutima wawe ijambo ry’ Imana kugira ngo ribe riri mu mutima wawe igihe bizaba ngombwa ko urikenera rihumurize umutima wawe.

Bizakumerera nka wa wundi ujya gufata ibyo kurya nta amazi yiyegereje bya muniga agatangira kuvuza induru ngo bamuzanire amazi kuko atabasha kujya kuyiha.

Iyo utabaye umunyabwenge akabazo gatoya gashobora gutuma usiga umugani
•mu kazi kawe,
•muba baturanyi bawe
•Mu muryango wawe

Bitewe nuko baba bari kubaza uko bya kugendekeye kandi bari bakuziho ubwenge.

Bitewe n’ uko ako kabazo gatumwe ukora ibintu bigaragaza ko wacanganyikiwe.

Igihe kimwe nahuye ni ikibazo ndibuka ko nigaga programme ya Pastoral Studies kandi hasigaye amezi 3 kugira ngo ndangije, kubera ibyo ibibazo byatumwe mpagarika iyo program mpita mfata program ya Christian Counseling.

why? Kugira ngo nige mpitse mu mutima wanjye ijambo rigomba kumfasha muri ibyo bibazo kandi ndi kwikorera Counseling.

Byaramfashije cyane kandi izo program zose nara zirangije mpita nongeraho indi ya Christian Education kugira ngo bimfashe kuba nafasha abandi.

Ubu turi mu gihe cyo kubaka umusingi ukomeye, mu bijyanye no guhangana n’ umwanzi, mbere yo guhura n’ ibibazo aduteza. Ni ngombwa ko rwibitsaho ijambo ry’ Imana ryagufasha muri ibyo bibazo.

Shyira ijambo ry’ Imana Ku bwinshi mu mutima wawe, kuko igihe uzaba urikeneye uzahita uri kura aho waribikije mu cyumba cy’ umutima wawe bityo rimanukane imbaraga zigufasha.

Ibuka ko:
« Iyo utabikije — Ntubikuza »

Rangiza umwaka kandi utangire uwundi uri kubiza ijambo ry’ Imana.
Bikore nk’ umuntu wabikije miliyoni 10 kuri bank.

Kuko aho ubutunzi bw’ umuntu buri niho n’agatima ke kaba kari.

Ntabwo ari ukubitsa maze umere nkufite amafranga 100frw kuri bank kuko ugeraho akayibagirwa kuko aba ntacyo yagufasha kuko aba ari make.

Imana ibahe umugisha...!

Ikigoroba cyiza, n’ ijoro ryiza.

(Wibuke ko kuri my Story Facebook na messager haboneka inyigisho zacu mu indimi zitangukanye gusa wandika izina Eustache Nibintije ariko bisaba kuba friend wanjye kugira ngo ubone kuzisoma) cyangwa ushobora kutwandikira tukagushyira muri PRAY & COUNSELING CENTER Kuri WhatsApp)

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
nemevangelism@ yahoo.com
+14123265034(WhatsApp)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa