skol
startimes

Kuki itorero ry’Abahamya ba Yehova bazakomeza gufunga insengero? Ikiganiro n’umuvugizi waryo

Ubuzima   Yanditswe na: NIYIGABA CLEMENT 18 July 2020 Yasuwe: 13848

Taliki ya 15 Nyakanga 2020 ni bwo inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye iyobowe na Nyakubahwa Perezida w’u rwanda Paul Kagame, yafatiwemo umwanzuro ko Insengero n’Amadini byongera gukora nyuma yigihe kitari gito bihagaze kubera icyorezo cya Covid-19.Inzu z’Ubwami z’Abahamya ba Yehova hirya no hino zirafunze!

Nyuma yuyu mwanzuro, Amadini yabisamiye hejuru dore ko amashyushyu yari menshi kuri bamwe. Nubwo byari byifashe gutyo, kurundi ruhande itorero ry’Abahamya ba Yehova bo batangaje ko, nubwo bemerewe gufungura ariko bo bazakomeza gufunga.

Mu kiganiro kihariye umuvugizi wiri torero mu mujyi wa Kigali bwana Valens Nkurikiyinka yagiranye n’Umuryango yatangaje ko batazigera bafungura Inzu z’Ubwami z’Abahamya ba Yehova mugihe icyi cyorezo kitararangira mu Rwanda.

yagize ati", Kuva iki cyorezo cyaza nta raporo turakira ivuga ko hari umuhamya wa Yehova wanduye covid-19, ikintu cya mbere gikomeye kidufasha nuko twe twubaha ubuzima, kandi Bibiliya nayo ikadusaba kubaha ubuzima. Nk’urugero naguha Bibiliya itubwira ko iyo umunyamakenga abonye ikibi kije aracyikinga. ariko iyo atabigenje gutyo arakomeza akagenda agahura n’akaga."

Yongeyeho ati", Kuva imirimo hafi ya yose ihagarara, twe nta narimwe twigeze dusiba amateraniro, twifashishije ikoranabuhanga, tuzirikana amategeko twahawe na leta ariko nanone tuzirikana rya hame ryo gukunda ubuzima."

Yavuze ko nta na rimwe bigeze basaba ko bakongera gufungura, ndetse ko n’itangazo ryanditswe n’Ihuriro ry’Impuzamiryango y’Amadini, Amatorero na Kiliziya Gatolika(RIC) ku ngamba zafatwa baramutse babemereye gukora, ko nta ruhare bigeze babigiramo.

Ati"Oya nta ruhare twigeze tubigiramo, ndetse tumaze kumenya ko Amatorero bagiye kuyafungurira twandikiye Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) ko twe tutazafungura kuko igihe kitaragera, barabyishimiye! Suko tutabasha kubahiriza ibyo leta idusaba,twabyubahiriza pe, ndetse na mbere y’uko iki cyorezo kiza, turi mu bambere bubahirizaga umuco w’Isuku ariko nanone tugaruka kuri rya hame ryo gukunda ubuzima."

Yasobanuye kandi ko nubwo amateraniro akorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse n’abadafite iryo koranabuhanga bahamagarwa ku mirongo ya telefone isanzwe bakigira hamwe ibyigisho bya Bibiliya.

Author : NIYIGABA CLEMENT

Ibitecyerezo

 • Who are you?

  Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


 • chat_bubble RS

  Ndutiye Françoise wifuza kwiga Bibiliya yahamagara 0738596262 nkabigufashamo.

  2 months ago
 • chat_bubble isiyanone

  Iyi niyo Dini y’ukuri nemeye nabera.nnc wambwirango niyihe mpamvu nyamukuru yihutirwa ituma bafungura insengero? Harya ngo COVID 19 tuzayihashya!!! Ibi mbona arukuyimika

  2 months ago
 • chat_bubble isiyanone

  Iyi niyo Dini y’ukuri nemeye nabera.nnc wambwirango niyihe mpamvu nyamukuru yihutirwa ituma bafungura insengero? Harya ngo COVID 19 tuzayihashya!!! Ibi mbona arukuyimika

  2 months ago
 • chat_bubble David

  Ese Mugenzi,ayo mayeri uvuga ni ayahe? Niba uyabona mu idini ryanyu, mu Bahamya ba Yehova ntabamo! Iryo koranabuhanga si ibanga cyangwa amayeri,ahubwo ni uko baha agaciro ijambo ry’Imana kand ko ari kuri. Bigana Pawulo mu Bafilipi 3:7,8.Nawe uryize wasanga nta kindi kirirusha agaciro.

  2 months ago
 • chat_bubble niyonsaba faustin

  Abayehova ndabashimye cyane kuko bakunda ubuzima, gusumba uko andi madini akunda amafranga.

  2 months ago
 • chat_bubble mugenzi

  Amadi agira amayeri menshi tutamanya
  Ubu ba kurahehe cash zo nguterenira kwikoranabuhanga
  Ubuseko bose babasha nguterana nonguhamagarwa i wikorana buhanga Uko bikora turabizi utaba mumugi nibikunda

  2 months ago
 • chat_bubble NDUTIYE Françoise

  Nifuzaga ko mwamfasha kwiga Biblia .

  2 months ago
 • chat_bubble sebushumba

  Ariko Abahamya ba Yehova mbona aribo Bakristu b’ukuri bonyine muli iki gihe.
  Dore impamvu:Nibo bonyine bigana Yezu n’Abigishwa be,bakajya mu nzira (bagasanga abantu aho bari),bakababwiriza "badasaba icyacumi" nkuko Yezu yabidusabye muli Matayo 10:8.Ikindi kandi,ntabwo bivanga muli politike nk’andi madini.Usanga icyo ashyira imbere ari Icyacumi.Ntabwo uzabona Pastor mu nzira abwiriza nkuko Yezu yabigenzaga.

  2 months ago

Inzindi nkuru

Abayisilamu bizihije umunsi wa Aïd al-Adha bubahiriza amabwiriza yo kwirinda...

Abayisilamu bazindukiye mu muhango wo kwizihiza umunsi mukuru wa Aïd...
31 July 2020 Yasuwe: 751 1

Uko byari byifashe mu nsengero zitandukanye nyuma yo kuzikomorera...

Kuri iki cyumweru nibwo insengero zafunguwe ku mugaragaro nyuma y’amezi...
19 July 2020 Yasuwe: 4101 0

MINALOC yatangaje amabwiriza yo kwirinda COVID-19 azagenga insengero zigiye...

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu [MINALOC]yashyize hanze amabwiriza agomba...
18 July 2020 Yasuwe: 1393 0

Kuki itorero ry’Abahamya ba Yehova bazakomeza gufunga insengero? Ikiganiro...

Taliki ya 15 Nyakanga 2020 ni bwo inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye...
18 July 2020 Yasuwe: 13848 8

MINALOC yashyizeho amabwiriza agomba gukurikizwa mu gihe insengero zizaba...

Kuwa 30 Kamena 2020, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), yashyizeho...
2 July 2020 Yasuwe: 1507 0

Saudi Arabia yabujije abanyamahanga kuzajyayo mu mutambagiro...

Igihugu cya Arabia Saoudite cyategetse ko uyu mwaka nta banyamahanga...
23 June 2020 Yasuwe: 298 0