skol
fortebet

Wikwitiranya icyo ukora nuwo uri we-Rev.Nibintije

Yanditswe: Wednesday 29, Jan 2020

Sponsored Ad

"Ndagushimira yuko naremwe uburyo buteye ubwoba butangaza,imirimo wakoze ni ibitangaza ibyo umutima wanjye ubizi neza"(zabuli 139:14).

Sponsored Ad

Nshuti ya NEMI,

Waba warigeze ubona ko inshuro nyinshi iyo ubajije umuntu uti:uri nde?
Agusubiza atya:ndi umucuruzi,ndi umuyobozi,ndi umutoza,ndi umwarimu.
Abantu benshi bakura ibibaranga mu byo bakora,ikibazo gitera gutekereza gutyo nuko abantu bisanisha n’ingeso zabo mbi.

Nigeze kumva bamwe bavuga ngo njye ndi umusinzi sinshobora kureka kuzinywa, Oyaa uwo si we uri we ibyo ni ibyo ukora.

Ariko nukomeza gutekereza utyo no kuvuga gutyo bizakugumamo, ku buryo uzumva ko ariko kuri kandi bizakubuza gutera imbere.

Igihe kimwe umuntu yarambwiye ati: Eustache jye ndi umucuruzi w’ibiyobyabwenge, byari bimubangamiye pe. Nubwo yari umucuruzi wabyo ntiyashakaga kuba muri ubwo buzima.

Ndagira ngo nkubwire icyo namusubije kuko ari cyo nshaka kubwira nawe uyu munsi "Ntabwo twaremewe kuba uwo uri kuvuga cyangwa ibindi, ahubwo twaremewe kuba abana b’ Imana."

Tera intambwe yo kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wawe uhinduke uwo ugomba kuba, kuko uri Umwana w’Isumbabyose kubw’ amaraso Kristo.

iki ni gihe cyo gutera intambwe ishimishije mu kwinjira mu mugambi w’ Imana kuko tugomba kuwugeraho.

Nk’ Umwizera muri Kristo uri umutwe nturi umurizo,uri umutsinzi.

Uyu munsi fata uwo uri we muri Kristo ntutume igikorwa cyawe gihindura ibikuranga.

Imana ibahe umugisha!

Nibintije Evangelical Ministries International(NEMI)
[email protected]
+14123265034 Whatsapp

Ibitekerezo

  • Ndashimira Pastor kandi ndamwunganira.Ntabwo Imana yaturemeye gukora ibyaha cyangwa kwibera mu byisi gusa.Tuge twibuka ko ibyo byombi aribyo abo ku gihe cya Nowa bazize.Bazize ibyaha bisanzwe no kwibera mu gushaka ibyisi gusa.Noneho Nowa yababwiriza ngo bahinduke bashake Imana bakanga kumva.Imana yarimbuye millions nyinshi z’abantu bose bari batuye isi,isigaza abantu 8 gusa bayumviraga kandi ntibibere mu gushaka ibyisi gusa.Ikibabaje nuko n’abantu b’iki gihe ariko bameze.Usanga badashaka Imana,bakibwira ko ubuzima gusa ari shuguri,amafaranga,politike,etc...
    Turababwiriza bakanga guhinduka.Yesu yavuze ko abameze gutyo bose bizabagendekera nko ku gihe cya Nowa.Ibyo azabikora ku munsi wa nyuma.Soma 2 Abatesaloniki 1:7-9 wumve uko azabigenza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa