skol
fortebet

Brazil: Umufana wa Flamengo yishimiye insinzi birangira asambanyije umurambo w’umukobwa

Yanditswe: Wednesday 18, Dec 2019

Sponsored Ad

Umukozi wo mu nzu zibikwamo imirambo [Morgue] witwa Wanderley dos Santos Silva w’imyaka 52 yafashwe ari gusambanya umurambo w’umukobwa nyuma yo gusinda cyane kubera ibyishimo yatewe n’ikipe afana ya Flamengo yari ywataye igikombe cya Copa Libertadores.

Sponsored Ad

Kuwa 22 Ugushyingo 2019, nibwo uyu Dos Santos yasohokanye n’inshuti ye bagiye kunywa inzoga mu rwego rwo kwishimira ko ikipe yabo ya Flamengo yatwaye igikombe cya Copa Libertadores,ataha yasinze ageze muri morgue yakoragamo yadukira umurambo w’umukobwa atangira kuwusambanya.

Uyu mukozi wo muri Morgue yahise yirukanwa ku kazi n’ibitaro yakoreraga nyuma yo gushinjwa n’umupolisi wamubonye ari gusambanya umurambo w’uyu mukobwa wapfuye atarageza ku myaka y’ubukure.

Biravugwa ko uyu Silva yaba yarageje guhunga nyuma yo kumenya ko yakoze amahano kubera inzoga ndetse ibinyamakuru byo muri Brazil biravuga ko bitazi neza niba afunzwe.

Uyu mugabo ufana Flamengo yanyoye inzoga nyinshi yishimira ko ikipe ye yatsinze River Plate ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma wa Copa Libertadores batwaye nyuma y’imyaka irenga 30 batagikoraho.

Silva na mugenzi we bakimara gusinda cyane,bagarutse mu biro bye byo muri iyi morgue mu masaha y’urukerera ari nabwo yatangiye gusambanya uyu murambo w’umukobwa.

Ibinyamakuru byavuze ko abashinzwe gupima no gushaka ibimenyetso bahise bajya gusuzuma umurambo w’uyu mukobwa ngo barebe ko wasambanyijwe ndetse bashyikiriza ikirego ubushinjacyaha.

Uyu Silva nahamwa n’iki cyaha cyo gusambanya umurambo,azahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka 3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa