skol
fortebet

Umugabo yagaragaye ari gukirana n’igifi cy’inkazi cyo mu Nyanja [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 24, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo udasanzwe wo mu gace kitwa Delaware ku mucanga witwayafahwe Cape Henlopen State Park Beach yafashwe amashusho ari gukirana n’igifi kinini cya shark akoresheje amaboko ye.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wari wagiye koga,yafotowe ari gukirana n’iyi fi y’inkazi ya shark akoresheje amaboko ye ku mucanga uzwi wa Delaware beach arangije afata umunwa w’iyi fi arawubumbura cyane kugira ngo bamufotore.

Uyu mugabo yakiranye n’iyi fi mu mpera z’icyumweru gishize nkuko ibinyamakuru bitandukanye birimo na Dailymail bibitangaza.

Amashusho y’iyi fi yakwirakwijwe na Fox5 yagaragaje uyu mugabo ahangana na shark n’amaboko ye arangije ayifata umurizo abantu benshi bamuhanze amaso bumiwe.

Nyuma y’amasegonda make yamaze ari guhangana n’iki gifi,uyu mugabo yaje kugiturisha agifata iminwa yombi iratandukana ari nako yiyereka abamufataga amashusho n’amafoto.

Umwe mu bagore bari hafi yumvikanye mu mashusho avuga ati “Mbega!!! ni shark nini cyane.”

Abarebaga bavuze ko uyu mugabo yarekuye iki gifi cyisubirira mu Nyanja gusa mu mashusho ntibabigaragaje.

Nta muntu n’umwe wabashije kuvuga ubwoko bw’iyi shark yakiranye n’uyu mugabo cyane ko ibi bifi bikunze kurya abantu.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa