Kigali

Umugabo yakoze benshi ku mutima kubera ukuntu yihinduye intebe kugira ngo umugore we utwite amwicareho kwa muganga [AMAFOTO]

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 7 December 2019 Yasuwe: 9841

Umugabo w’Umushinwa yakoze benshi ku mutima kubera ukuntu yihinduye intebe umugore we utwite wari unaniwe ategereje guhura na muganga akamwicaraho nyuma y’aho urubyiruko rwari rwaje kwivuza rwanze kumuha umwanya.



Uyu mugore yageze kwa muganga bimusaba gutegereza guhura na dogiteri ananiwe guhagarara umugabo we araza amera nk’uwicaye undi amwicara ku mugongo.

Iyi video imaze kurebwa n’abarenga miliyoni ku isi,yashyizwe hanze na polisi yo mu Bushinwa mu rwego rwo gukangurira abagabo kwita ku bagore babo batwite ndetse inenga abantu banze guha uyu mugore umwanya ahubwo bakigira kuri telefoni.

Uyu mugore yamaze umwanya munini ategereje muganga ariko kubera ko yari akuriwe imbaraga zirabura birangira uyu mugabo we amwitangiye yemera ko amwicara ku mugongo.

Uyu mugore yategerereje ku idirishya uyu muganga bagombaga guhura yicaye ku mugongo w’umugabo we.

Uyu mugabo yiyemeje ko umugore we amwicaraho kuko mu bari bicaye ku ntebe nta numwe wemeye kumwimukira.




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore yatawe muri yombi azira guhatiriza abana b’abahungu gukorakora...

Umugore witwa Precious Tembo ukomoka mu mujyi wa Twapia muri Ndola muri...
26 January 2020 Yasuwe: 3068 0

Umugabo yaciye ibintu kubera ikirori kidasanzwe yakoze cyo kwizihiza...

Umugabo wiyita Thando_Cu yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera...
26 January 2020 Yasuwe: 4137 0

Ihene yavutse ifite mu maso nk’ah’umuntu yatangiye gusengwa cyane...

Mu gihugu cy’Ubuhinde haravugwa inkuru y’ihene idasanzwe yavutse ifite umutwe...
26 January 2020 Yasuwe: 5893 0

Umwana w’imyaka 13 utwite inda y’umuhungu w’imyaka 10 yateje impaka ndende...

Mu mujyi wa Zheleznogorsk mu Burusiya haravugwa inkuru itangaje y’umwana...
23 January 2020 Yasuwe: 8192 1

Umugore yatawe muri yombi azira gukurura umugabo we igitsina agata...

Polisi yo mu gace kitwa Kapiri Mposhi mu gihugu cya Zambia yataye muri...
23 January 2020 Yasuwe: 6751 1

Umugabo yafatiwe mu iduka amaze guhisha imyenda yibye mu mwenda...

Umugabo ukomoka muri Nigeria wari wambaye neza yafatiwe mu iduka amaze...
23 January 2020 Yasuwe: 4869 0