skol
fortebet

Umugabo yarokoye umuryango we ikiyoka kinini cyari inyuma ya TV barimo kureba [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 20, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Tony Morrison wo mu gihugu cya Australia uyobora ikigo gifata inzoka cyitwa Redland’s Snake Catcher,yafashwe amashusho ari gukura ikiyoka kinini inyuma y’akabati umuryango we ushyiraho televiziyo.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yageze mu rugo rwe asanga umuryango we uri kureba Televiziyo ariko ku kabati yariho hari ikiyoka kinini batabizi.

Uyu mugabo yabonye iki kiyoka cya metero zisaga 2 inyuma y’ako kabati niko guhita agifata agisohora hanze kitaragira uwo kiruma.

Mu mashusho yashyizwe kuri Facebook n’uyu mugabo,yagaragaye ari kwimura aka kabati iki kiyoka cyari kirimo arangije agifata umurizo.

Muri aya mashusho Morrison yagize ati “Ikintu gishimishije nuko iyi nzoka atari ntoya.Ni inzoka nini mu rugero.”

Uyu mugabo yabwiye Dailymail ati “abagize umuryango wanjye bari biturije bari kureba TV ariko inzoka iraho bategereje ko mpagera.Ntabwo ari umwanzuro mwiza ku bantu babonye inzoka.Sinakwiyumvisha ukuntu bari batuje kandi inzoka iri mu nzu.

Ni gute inzoka ingana kuriya yinjira mu nzu ntihagire n’umwe uyibona.Bari bicaye batwawe na TV.”

Uyu mugabo usanzwe ari kabuhariwe mu gufata inzoka yavuze ko inzoka nini [Python]ziba zidafite ubumara ndetse ko igihe uyibonye ukwiriye guhamagara abahanga mu kuzifata.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa