Kigali

Umugore yarutse igikeri ubwo umuhanuzi yamusengeraga ashaka kumukiza ubusinzi bukabije bwari bwaramubase

Ubuzima   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 16 March 2019 Yasuwe: 3671


Umugore ukomoka muri Afurika y’Epfo yaciye ibintu mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ubwo yarukaga igikeri umuhanuzi ukomeye muri iki gihugu ari kumusengera ngo acike ku ngeso y’ubusinzi yari imaze imyaka 19 yaramubase.

Ubwo uyu mugore witwa Annah Maluleka yari amaze gusengerwa n’umuhanuzi ukomeye muri Afurika y’Epfo,yageze mu rugo afatwa n’isesemi araruka cyane bigera ubwo aruka n’igikeri.

Umubyeyi wa Anna witwa Joyce yashimye Imana cyane kuba uyu mwana we w’imyaka 32 yasengewe akaba agiye kuva muri ubu bubata bwamugize karande.

Nkuko ikinyamakuru Daily Sun cyabitangaje,uyu mugore Annah Maluleka yarahindutse cyane nyuma yo gusengerwa ku cyumweru ngo akire ubusinzi bikarangira arutse igikeri.

Anna yagize ati “Nararutse cyane mu kadobo,ndebye nsanga narutse n’igikeri.Nabibwiye Mama agira ngo ndamubeshya,akibonye yaramfashe ansubiza ku rusengero.”

Uyu muhanuzi yabwiye Anna ko iki gikeri ari ingaruka yatewe n’inzoga yari amaze imyaka 19 anywa ku bwinshi.


Igikeri Anna yarutse ubwo yasengerwaga ngo acike ku businzi

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abakobwa 5 bishe musaza wabo bamuziza ihene yashakaga kubatwara

Abakobwa 5 bo mu gace ka Gatundu ya ruguru mu ntara ya Kiambu muri Kenya...
21 February 2020 Yasuwe: 3726 0

Umujura wibye abapolisi amafaranga ya ruswa bari bamaze kwaka abashoferi...

Mu gihugu cya Kenya haravugwa umugabo benshi bayangiye kwita intwari kubera...
20 February 2020 Yasuwe: 9159 0

Umuhanzi yaciye ibintu ku isi yose ubwo yacurangaga Violin ari kubagwa mu...

Umugabo witwa Dogmar Turner w’imyaka 53,yatumye benshi bacika ururondogoro...
19 February 2020 Yasuwe: 4469 1

Umugore wabaswe no gukora imibonano mpuzabitsina agasambana n’abagabo 130...

Umugore witwa Frankie Considine yaciye ibintu hirya no hino kubera...
19 February 2020 Yasuwe: 10363 1

Umugore yakoresheje ibirori bidasanzwe byo kwishimira gatanya yatumiyemo...

Umugore witwa Emma Barua w’imyaka 29 yaciye ibintu hirya no hino ubwo...
17 February 2020 Yasuwe: 7640 1

Umukobwa yakoresheje amatora mu mudugudu kugira ngo abantu bamuhitiremo...

Umukobwa witwa Khadidja wo muri Nigeria yaciye ibintu ku rubuga rwa Twitter...
16 February 2020 Yasuwe: 10732 1